skol
fortebet

Mu mafoto reba umusore wabazwe igitsina cye cyapimaga ibiro 4 cyatumaga aticara cyangwa ngo atambuke[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Horace Owiti Opiyo ni umusore w’Umunyakenya w’imyaka 20 wabazwe ubugabo (igitsina) cye cyari gifite ibiro bine.

Sponsored Ad

Iyi ngano y’iki gitsinda yatumaga nta kintu na kimwe yagombaga kwikorera kuko cyatumaga adatambuka, kwambara imyenda n’ibindi.

Horace Owiti Opiyo aratangaza ko kuri ubu aruhutse nyuma yaho abaganga bamubaze bakagabanya amabya n’igitsina byatumaga atagenda.

Horace avuga ko iki kibazo yatangiye kukigira ubwo yari afite imyaka 10 y’amavuko, kuko aribwo yabonye ubwa mbere akantu kameze nk’akabyimba ku gistina cye ariko kaje kumutera ibi bibazo byose.

Kubera gusekwa n’abagenzi be biganaga no kuba nta buvuzi yabonaga, Horace Owiti Opiyo yahise ahagarika ishuri kuko yumvaga ko atari ikibazo gisanzwe ahubwo ko yavumwe.

Nyuma uyu musore yaje gutanga ubutumwa bwe bujyanye n’ikibazo cye kuri facebook maze agira amahirwe busomwa n’umuganga w’Umunyakenya waje kumufasha maze aramubaga.

Uyu musore ati “ Kuri ubu rero nshobora kwiruka, gukina umupira. Ndaruhutse pe. Ikiza gukurikiraho rero nuko nakomeza amashuri yanjye”.

Yakomeje agira ati “ Urumva banteye ikinya ubwo barimo bambaga. Nakangutse numva uburemere nari nsanganywe bwashize. Kuri ubu ndashobora koga ariko mbere sinabaga nanatinyuka kwegera amazi kubera uburemere bw’igitsina cyanjye. Ubu rero mbasha koga, gukina umupira n’ibindi.”

Inzozi ze kuri ubu ni ukuba umubyeyi

Nyuma yaho abagiwe, Opiyo kuri ubu aretaganya gushaka. “ Ubu nshishikajwe no kwiyubaka no kureba ko nashaka umugore, ariko ibyo nzabikora narashoje amashuri nari narahagaritse kubera ubwo burwayti”.

Nari nzi ko atari Imana yanteye ibi byago ahubwo Shitani

Opiyo akomeza avuga ko ku myaka 10 aribwo yabonye akabyimba ku gitsina, gatangira gakura buhoro buhoro kugeza igihe mbonye igitsina kigize ibiro 4.

Uretse igitsina, Opiyo avuga ko n’amabya ye yagendaga aba manini cyane ku buryo yageze aho ananirwa kujya agenda no kwambara imyenda.

Ubwo yafashe umwanzuro wo guhagarika ishuri kuko bamwamaniraga kure nyuma agira ibyago apfusha ababyeyi afite imyaka 5. Ubwo icyizere cyo kuzavurwa cyahise kiyoyoka.

Yagize ati “ Nari narabwiye sogokuru ko mfite uburwayi mbona budasanzwe, ariko sinari nzi ubwari bwo. Numvaga nararozwe. Nari nzi neza ko bitakozwe n’Imana ahubwo shitani. Uburibwe bwagiye bugenda bukura ku buryo hari igihe cyageze nanirwa kwicara no gutambuka”.

Nyuma byakomeje gukomera maze inshuti ye Duncan Otieno amufata amafoto y’igitsina cye cyari kimaze kgupima ibiro 4 maze ayashyira kuri facebook.

Aya mafoto yerebwe n’abantu benshi maze ku bw’amahirwe umugore wa Guverineri wa Kisumu, Olivia Ranguma abwira umuganga kugira icyo akora agafasha Opiyo.

Yabazwe kabiri

Umuganga Emmanuel Benge, umwe mu babaze Opiyo yagize ati “ Ni uruhurirane rw’indwara mu kiganga twita lymphedema.”

Ibitekerezo

  • imana ishimwe kuba uwo musore yarabazwe agakira. hano Nyaruguru turabakunda murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa