skol
fortebet

Mu rwego rwo kwishimira ukugaruka kwa Perezida Buhari mu gihugu yagotomeye ibiziba(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo uturuka mugace kitwa Zria ,mu ntara ya Kaduna mu gihuu cya Nigeria yamaze iminsi 10 asengera perezida Buhari ngo agaruke mu gihugu cye, akimara kumenya ko amasengesho ye yasubijwe perezida akagaruka mu gihugu, yakoze amateka agotomera amazi y’ikidendezi kugira ngo agaragaze ibyishimo bye.
Perezida a Nigeria Buhari
Ubwo uyu mugabo yagotomeraga amazi y’ibiziba abamubonye bihutiye ku mufotora bakoresheje camera na telephone zigendanwa maze amafoto ye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga (...)

Sponsored Ad

Umugabo uturuka mugace kitwa Zria ,mu ntara ya Kaduna mu gihuu cya Nigeria yamaze iminsi 10 asengera perezida Buhari ngo agaruke mu gihugu cye, akimara kumenya ko amasengesho ye yasubijwe perezida akagaruka mu gihugu, yakoze amateka agotomera amazi y’ikidendezi kugira ngo agaragaze ibyishimo bye.

Perezida a Nigeria Buhari

Ubwo uyu mugabo yagotomeraga amazi y’ibiziba abamubonye bihutiye ku mufotora bakoresheje camera na telephone zigendanwa maze amafoto ye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo facebook na instagram.

Uyu mugabo yivugiye ubwe ko yishimiye kugaruka kwa perezida Buhari muri Nigeria aho yaramaze iminsi itari mikeya ari kwivuza indwara itaramenyekana, ndetse n’imyigaragambyo ikaba yari yarimaze gufata indi ntera mugihugu cye igamije kumweguza kubera iminsi myinshi yari amaze ataba mu gihugu.

Uyu mugabo ugaragaza ibyishimo bye mu ishusho yo kunywa amazi y’ibiziba yanatangaje ko igihe cyose perezida azajya asohoka hanze y’igihugu azajya akora amasengesho amusabira,maze byamugendekera uko abyifuza perezida akagaruka mu gihugu amahoro akazajya anywa amazi y’ibidendezi aha Imana icyubahiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa