Kigali

Muhanga: Umugabo yishwe n’inyama yamunize ari mu birori yari yatumiwemo

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 28 May 2019 Yasuwe: 4604

Umugabo witwa Petero,ukomoka mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo yahuye n’uruva gusenya anigwa n’inyama yamize ubwo yari mu birori,umwuka urahera arapfa.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi abitangaza,nyakwigendera Petero yari umugabo ukuze ndetse yasize umugore n’ abana barimo abamaze gushinga ingo zabo.

Uyu mugabo wo mu murenge wa Nyarusange, akagari ka Musongati, umududugu wa Kigarama yishwe n’iyi ntongo ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019.

Abayobozi b’ inzego z’ ibanze bavuze ko uyu mugabo witwa Petero yari mu birori, akamira inyama agahita ahera umwuka.

Umwe muri bo yagize ati “Yari ahantu mu bukwe, babona nyine arasambaguritse, bamujyana kwa muganga ubu kwa muganga ni bo bafite igisubizo”

Abari muri ibi birori bavuga ko bagiye kubona bakabona Petero afite umwuka mukeya, babona ahagurutse ku ntebe ageze hanze ahita yitura hasi bahita bashaka moto imujyana ku kigo nderabuzima cya Nyarusange.

Ubuyobozi bw’ ikigo nderabuzima cya Nyarusange buvuga ko uyu mugabo yageze mu kigo Nderabuzima yamaze gushiramo umwuka.

Bukomeza buvuga ko umuryango wa nyakwigendera ukimara kumva ko umuntu wabo byarangiye, bahise basaba Ikigo Nderabuzima kumubasubiza bakamutahana, kibaha umurambo barawutahana.

Ikigo Nderabuzima cya Nyarusange gihamya ko nacyo cyahawe amakuru n’ abaturage bajyanye Petero kwa muganga ko yazize inyama yamize ikamuniga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019 nibwo Petero wari utunzwe n’ ubuhinzi yashyinguwe hafi y’aho yari atuye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5112 0

Uwatashyaga inkwi zo gucana yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka 50 mu...

Umugabo wo muri Alaska wari urimo gutashya inkwi yaguye ku butumwa bwari...
20 August 2019 Yasuwe: 8297 0

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi...

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
19 August 2019 Yasuwe: 7230 2

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 6160 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 3822 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3957 0