skol
fortebet

Mukerarugendo yataye umwana we w’umwaka umwe mu nyanja kubera umujinya yatewe n’umugore we wamutaye akigira mu kabyiniro [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Nabil Salman Zureikat ukomoka mu gihugu cya Jordan yakoze amahano afata umwana we w’umuhungu w’umwaka umwe ajya kumuta mu nyanjya kubera umujinya yatewe n’umugore we wamumusigiye akigira mu kirori.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yari yatembereye mu gihugu cya Thailand n’umugore we n’uyu mwana wabo w’umwaka umwe,bahageze uyu mugore aramutoroka amusigira uyu umwana yigira mu kabari,biramubabaza niko gusunika akamodoka bamuhekagamo ajya kumuta mu Nyanja.

Uyu Nabil w’imyaka 52 yagize umujinya mwinshi ubwo umugore we yamusigaga we n’umwana w’umwaka umwe mu gace bari basohokeyemo kitwa Pattaya muri Thailand,akajya kwirira ubuzima niko kwihekura.

Nabil akimara kuroha umwana we mu Nyanja yahise afata inzira yerekeza ku kibuga cy’indege kugira ngo asubire iwabo muri Jordan,ntibyamuhira kuko yahise atabwa muri yombi kubera iki cyaha cyo kwica umwana we.

Abaturage babonye umurambo w’uyu mwana uri kureremba hejuru y’amazi bahita babimenyesha polisi niko gutangira guhigisha uruhindu se cyane ko yari amaze kumenyekana.

Aba baturage bagize ngo ni igipupe kiri kureremba hejuru y’amazi barebye basanga n’umwana w’umuhungu niko guhita babimenyesha polisi ihita itangira guhiga Nabil imufatira ku kibuga cy’indege.

Nabil yahise afungirwa ku kibuga cy’indege cya Suvarnabhumi giherereye mu mujyi wa Bangkok mbere yo kumusubiza ku mucanga wa Pattaya aho yiciye uyu mwana we yaziritse mu kamodoka bamutwaragamo akamuta mu Nyanja.

Polisi yavuze ko uyu mwana basanze yaraziritswe ukuguru ku kamodoka yahekwagamo ndetse ngo uyu mugabo yababwiye ko yihekuye kubera ko umugore we yarenze ku masezerano bari baragiranye ko ariwe uzita ku mwana yarangiza akamumusigira akajya mu kabari wenyine.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa