skol
fortebet

Munyaneza wifotoje yambaye ubusa yabujijwe kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunyamideli Djazira Munyaneza wagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018,yahagaritswe kuzaruserukira kubera amafoto aherutse gukwirakwiza yambaye ikariso gusa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa uherutse guca bintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize kuri Instagram yambaye ubusa, kuri uyu wa Mbere yandikiwe ubutumwa na Dr. Yvonne Uwamahoro uhitamo umukobwa uhagararira u Rwanda muri aya marushanwa, amumenyesha ko kubera kwitwara nabi yambuwe umwanya yari yahawe.

Djazira yabwiwe ko yatakaje indangagaciro zikwiye kuranga nyampinga w’u Rwanda bityo yambuwe tike yo kuruhagararira mu marushanwa y’ubwiza.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Munyaneza Djazira yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yambaye ikariso gusa yikinze amaboko ku mabere.

Kuwa 07 Ukuboza 2018 nibwo hazaba umuhango wo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland aho Dr Yvonne yemeje ko uyu mwaka nta wundi mukobwa uzatoranywa guhagararira u Rwanda.



Ibitekerezo

  • Muramurenganya ubwo yabonye abandi bambara ubusa bakaba abastari yumva nawe yatanzwe! Ubu se koko turiya tugufa nabonye yanika, ....nzaba mbarirwa iby’iki gihugu n’urubyiruko rwacyo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa