skol
fortebet

Muri Zambia abagore bari kwinubira abagabo batarangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro kubera inzoga ya Konyagi

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Imiti muri Zambia (ZAMRA) cyatangiye ubushakashatsi ku kinyobwa cyitwa ‘Konyagi’ gikorerwa muri Tanzania bitewe n’impungenge zagaragajwe n’abagore bafite abagabo banywa iki kinyobwa.

Sponsored Ad

Abaturage ba Zambia by’umwihariko abagore bamaze iminsi bataka, binubira akabariro k’ingufu nyinshi baterwa n’abagabo babo iyo banyoye iki kinyobwa cya Konyagi.

Inkuru dukesha Daily Mail Zambia ivuga ko abagore bavuze ko iyi nzoga yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo.

Umuyobozi wa ZAMRA, Jerome Kanyika avuga ko batangiye gukora ubushakashatsi ngo barebe niba koko ibivugwa ari byo. Avuga ko hamaze iminsi ukwijujuta kw’abaturage by’umwihariko abagore bubatse ingo bitewe na ‘Konyagi’

Kanyika yavuze ko abagore ari bo bafashe iya mbere mu kwamagana iki kinyobwa. Bavuga ko iyo abagabo babo bakinyoye batajya bagera ku byishimo bya nyuma (gusohora cyangwa se kurangiza).

Iyi nkuru ivuga bitewe n’iyi myumvire, n’abagabo basanzwe batanywa inzoga batangiye kunywa ‘Konyagi’ kugira ngo bakore akazi ko mu buriri neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa