Kigali

Musa ari mu maboko ya polisi nyuma yo gusambanya mama we ku gahato

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 3 November 2017 Yasuwe: 12352

- Umusore w’imyaka 25 akurikiranyweho gusambanya nyina ku ngufu
- Ari mu maboko ya polisi, nyuma yo gukora amahano ndengakamere, benshi batemera ko bishoboka

Polisi yo mu karere ka Amuria muri Uganda icumbikiye umusore witwa Musa Emungu w’imyaka 25 y’amavuko ashinjwa gusambanya nyina ku ngufu.

Uyu musore wabaga mu gace ka Awujangura arashinjwa gusambanya nyina w’umukecuru witwa Joyce Anyabo amusanze mu nzu mu masaha ya saa Mbili z’umugoroba ubwo yari atashye yasinze agasanga uyu mukecuru aryamye agahita amusanga mu buriri. Uyu mukecuru akaba yaravugije induru, abaturage baza bagasanga umuhungu we yabirangije.

Umuvugizi wa polisi yo muri kariya gace, Michael Odongo avuga ko uyu mukecuru yahise agezwa ku kigo nderabuzima cya Amuria kureba niba nta birwara yamwanduje ndetse no gufata ibimenyetso simusiga byerekana koko ko yafashwe ku ngufu.

Uyu muvugizi wa polisi avuga ko ibimenyetso byatanzwe na muganga byagaragaje koko ko uyu mukecuru yafashwe ku ngufu, naho uyu muhungu we akaba ategereje gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha nk’ibyo byo guhohotera nyina umubyara.

Odongo avuga ko bene ibi byaha bimaze gufata indi ntera muri kariya gace ariko ibyinshi bikaba bitavugwa kuko usanga abaturage batinya kwishyira ku karubanda bagahitamo kubiceceka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Yatabye umwana we w’ amezi atatu ari muzima ngo arongorwe n’ umukire

Umugore wo mu gihugu cya Togo ahitwa Agbavi, yatawe muri yombi na polisi yo...
10 December 2017 Yasuwe: 4032 2

Zimbabwe: Yegukanye ikamba ry’umugabo mubi kurusha abandi

Umugabo witwa William Masvinu wo muri Zimbambwe ari mu byishimo bikomeye...
9 December 2017 Yasuwe: 4679 0

Amaze gukoresha miliyoni15 Rwf ashyirishaho ibishushanyo umubiri...

U Bwongereza-Umugabo witwa Paul Allen akomeje gutungura benshi bamureba...
9 December 2017 Yasuwe: 2942 0

Afurika y’Epfo: Umushinjacyaha mukuru yategetswe kwegura

Urukiko rwo muri Afurika yepfo rwategetse ko umushinjacyaha mukuru w’icyo...
8 December 2017 Yasuwe: 623 0

Umugabo yanize umugore we anamutera icyuma umukobwa we areba

Umugabo witwa Sven Van Rooy wo mu gihugu cy’ u Bubiligi aracyari se w’...
8 December 2017 Yasuwe: 2726 1

NTIBISANZWE: Umwana w’ imyaka ine yakoze ubukwe n’ abakobwa bane...

Muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika ahitwa Utah, mu mugi wa Washington,...
7 December 2017 Yasuwe: 3585 0