skol
fortebet

Mwarimukazi yatawe muri yombi kubera gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwana w’imyaka 13

Yanditswe: Sunday 25, Mar 2018

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Brittany Zamora w’imyaka 27 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatawe muri yombi kubera gusambana n’umwana w’umuhungu w’imyaka 13 yigishaga mu kigo cya Las Brisas Academy in Goodyear cyo muri Leta ya Arizona. Zamora wafunzwe kubera gusambanya umwana w’imyaka 13 yari afite umugabo
Uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’igihe yoherereza ubutumwa uyu mwana muto amubwira ibyerekeye ibitsina birimo no kumubwira aho bahurira ngo baryamane.
Ubwo uyu mwarimu yari amaze koherereza (...)

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Brittany Zamora w’imyaka 27 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatawe muri yombi kubera gusambana n’umwana w’umuhungu w’imyaka 13 yigishaga mu kigo cya Las Brisas Academy in Goodyear cyo muri Leta ya Arizona.

Zamora wafunzwe kubera gusambanya umwana w’imyaka 13 yari afite umugabo

Uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’igihe yoherereza ubutumwa uyu mwana muto amubwira ibyerekeye ibitsina birimo no kumubwira aho bahurira ngo baryamane.

Ubwo uyu mwarimu yari amaze koherereza ubu butumwa uyu mwana,mama we yafashe telefoni ye abusangamo niko guhamagara inzego z’umutekano bahita bata muri yombi uyu mwarimu mubi.

Zamora yari amaze imyaka 3 akoze ubukwe none yafunzwe azira gusambana n’umwana w’imyaka 13

Nyuma yo kumuta muri yombi,polisi yo muri Arizona yashyikirije ikirego ubushinjacyaha ndetse bwatangiye gukore iperereza rihagije kuri uyu mugore aho bivugwa ko hari abandi bana yashoye muri izi ngeso mbi.

Inkuru ya Zamora yanyuze mu bitangazamakuru byinshi

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko uyu mwarimukazi yari amaze imyaka 3 akoze ubukwe n’umugabo we Daniel bakundanye bakiri bato ndetse bikaba bivugwa ko bari babanye neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa