skol
fortebet

Nabi Tajima umukecuru wari usigaye ku isi wabayeho mu kinyejena cya 19 yapfuye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Nabi Tajima umukecuru wari usigaye ku isi wabayeho mu kinyejena cya 19 yapfuye
- Umukecuru waciye agahigo ku isi hose yitabye Imana ku myaka 117
- Umuyapanikazi Nabi Tajima wari ufite imyaka 117 ari nawe wari ufite imyaka myinshi kurusha abandi yapfuye.

Sponsored Ad

Umukecuru wo mu gihugu cy’Ubuyapani, Nabi Tajima wari ufite imyaka 117, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2018, akaba ari na we wari usigaranye agahigo ko kuba ari we ushaje kurusha abandi ku isi.

Nk’uko ikinyamakuru AFP kibitangaza, ngo Nabi Tajima wavutse ku wa 4 Kanama1900, yapfuye saa mbiri z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 21 Mata 2018, mu bitaro byo mu gace ka Kikai/ Kagoshima.

Mu 2015 nibwo Tajima yemejwe nk’ushaje kurusha abandi mu Buyapani, akaba ari nawe wari usigaye ushaje kurusha abandi ku isi nyuma yaho Umunya-Jamaica, Violet Brown apfiriye mu 2017.

Nyuma yaho Violet Brown apfiriye, byanditswe mu gitabo cy’amateka “Guinness World Records” ko Nabi Tajima ari we usigaye ku isi afite imyaka myinshi kurusha abandi.

Ibitaro yapfiriyemo bitangaza ko yapfuye kubera izabukuru. Leta y’u Buyapani mu mwaka ushize ikaba yaratangaje ko ifite abantu bashaje cyane bafite imyaka isaga 100 babarirwa mu 68,000.

Nabi Tajima, ni we wenyine wari usigaye ku isi wabayeho mu kinyejena cya 19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa