skol
fortebet

Umwana w’ imyaka 13 yatangaje imigambi mibisha afitiye abo yabonye bakata ijosi rya sekuru

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu gihe amajyaruguru ya Nigeria akomeje kwangizwa n’ abiyahuzi, ba Boko Haram, Aljazeera yasuye abaturage ba Leta ya Borno by’ umwihariko abakiri baton go bayihe ubuhamya bw’ ibyo babonye n’ amaso yabo.

Sponsored Ad

Umwana w’ imyaka 13 witwa Daniel yagize ati “Nabonye ibyihebe byo muri Boko Haram bikata umutwe wa sogokuru wa nanjye n’ icyuma”

Yakomeje avuga ko ashaka kuzihorera kuri Boko ati “ Boko Haram ni ikintu ntifuza kubona n’ amaso yanjye.Ndashaka kuzaba umusirikare kuko ibyo Boko Haram ikora ndashaka kuzabiyishyura. Nimbabona nzabica, ndashaka gufasha guverinoma, cyangwa gafatanya n’ ababyeyi banjye”

Agace ka Gwoza kabaye isibaniro ry’ imirwano kuko ariho Boko Haram ikambitse kuva muri 2014.

Hirya no hino uhasanga amadarapo y’ umukara y’ uyu mutwe. Abarwanyi ba Boko Haram bica buri wese udakoze icyo bashatse bakamujugunya mu cyobo cyangwa mu migezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa