skol
fortebet

NASA irifuza guha akayabo ka miliyoni 14 FRW umuntu ushobora kumara amezi 2 aryamye gusa

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikigo cya USA gishinzwe gukora ubushakashatsi mu byerekeye isanzure NASA,kiri gushaka abantu 24 gihemba miliyoni 14 FRW buri imwe,bashobora kumara amezi 2 yose baryamye ubutabyuka, kugira ngo kibakorereho ubushakashatsi ku byerekeye ingaruka abakozi bacyo bagira iyo boherejwe ku kwezi.

Sponsored Ad

Ikigo NASA kirifuza kumara iminsi 60 gikorera ubushakashatsi kuri aba bantu 24 baryamye ubutabyuka ndetse ibikora birimo kwihagarika no kujya mu bwiherero babikora baryamye.

Ubu bushakashatsi NASA izabukora igamije kureba niba ibyuma yifuza gushyiramo abantu bayo bajya ku kwezi (’artificial gravity chambers) bitabagiraho ingaruka mbi.

Aba bakorerabushake 24 bazahembwa akayabo k’ibihumbi 14 by’amapawundi mu mezi 2,bagomba kuyamara baryamye muri ibi byuma bareba TV kugira ngo NASA imenye neza ingaruka urugendo rwerekeza mu kwezi ruzagira ku bantu bazakwerekezaho (astronauts).

Aka kazi kifuzwa na benshi nubwo bisa naho koroshye,karimo amategeko menshi kuko buri kintu umuntu akenera mu buzima busanzwe agomba kugikora aryamye harimo no kujya mu bwiherero.

Nkuko Daily mail ibitangaza,ibigo bibiri bikomeye NASA na ESA bizigira neza kuri aba bantu ingaruka aboherezwa mu kwezi no mu isanzure bagira kubera kumara amezi baryamye mu cyogajuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa