skol
fortebet

Nawe bijya bikubaho ukagera ahantu bwa mbere ugasanga usa naho wigeze kuhabona? Dore ibibitera

Yanditswe: Thursday 11, Oct 2018

Sponsored Ad

Hari impamvu zirindwi zishobora gutuma ugera ahantu bwa mbere wakwitegereza ukumva wagira ngo aho hantu wigeze kuhagera kandi ubizi neza ko ari ubwa mbere ugeze muri ako gace. Izi mpamvu nizo UMURYANGO ugiye kukugezwaho wifashishije inkuru yatambutse kuri BBC.

Sponsored Ad

1. Gufata urugendo bituma ubona ibyo wibwira ko wari umaze kubona

Kubona ahantu ugasanga wagira ngo wigeze kuhabona byitwa ’deja vu’ Chris Moulin abivuga. Ubushakashatsi bwerekanye ko uko abantu benshi bafata ingendo, ni ko baguma babona aho bagira ngo basanzwe bahazi (deja vu).

2. Abana nibo bakunze guhura na Déjà vu

Iyo ukiri muto nibura rimwe mu kwezi ubona ikintu ukamera nkaho wigeze ukibonaho mbere. Uko ugenda ukura bigenda bigabanyuka ku myaka 40 na 50. Iyo ugeze mu myaka 60 byo ni tombora kugira bikubeho na rimwe mu mwaka.

3. Abantu bashobora kumara umunsi babona ibyo bagira ngo babibonyeho mbere

Ku bantu bamwe bamwe, ni gake wiyumva gutyo ariko gake cyane, bishobora kugutera ikibazo.
Lisa w’i Manchester mu Bwongereza yatangiye kugira ikibazo cya ’deja vu’ afite imyaka 22, akavuga ko yashoboraga kubimarana umunsi wose.

Ati: "Nashobora kubyuka mu gitondo rimwe na rimwe ubwo nyine ngahita niyumvamo ikintu menyereye."

Uyu mugore avuga ko bimubaho kenshi ku buryo bimutera ibibazo mu buryo bwose. Yasanze ibyo yagiye anyuramo bifitanye isano n’indwara ya epilepsy (intandara, igicuri) ishobora kuvurwa igakira.

4. Déjà vu iterwa n’ inzira zo kwibuka zifite ikibazo

Mu gukurikirana abantu bagiye kenshi babona ibintu bisa n’ibyo bari bazi, abahanga bavumbuye ikibitera. Batekereza ko bifitanye isano n’igice cy’ubwonko bita ’temporal lobe’ gifasha kwibuka ibyo wigeze kubamo imbere.

Abahanga bavuga ko iyo inzira yo kwibuka ifungiyeho ahatariho izana ibisa n’ibimenyerewe.

5.Kwibeshya

Abahanga bavuga ko hari uburyo ubwonko bwacu bukurikirana ibirimo kuba mu kumba ka ’Teemporal lobe’. Ubu buryo buryo bwitwa ’fact-checking’ bufasha kubona amakuru atuma utitiranya ibintu. Iyo ubu buryo budakozwe neza nibwo ubona ibintu ukagira ngo babinyeho mbere.

6. Déjà vu yitiranwa n’ ubuhanuzi

Igihe uri mu bibazo bya ’deja vu’, ushobora kumva ushobora kumenya ibigiye gukurikira.
Chris Moulin avuga ko ibi ari ukubera ubwonko bwacu budufasha gutekereza ahazaza. Ubwonko budufasha kwirinda gusubiramo amakosa no kumenya ibiba bigiye kuba.

7. Déjà vu ifite mukeba wayo witwa Jamais vu

Jamais vu ni igihe ikintu usanzwe ukimenyereye ariko hakaba ubwo ugize ngo ni ubwa mbere ukibonye. Urugero ugahura n’ umuntu usanzwe uzi wamwitegereza mu maso ukagira ngo siwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa