skol
fortebet

Ndayitegeye yashyingiranywe n’umukunzi we ufite ubumuga bw’ ubugufi bukabije mu bukwe bwahuruje imbaga (Amafoto)

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

Ndayitegeye Aaron na Mukeshimana Josée batuye mu Karere ka Huye,mu ntara y’Amajyepfo bakoze ubukwe bwitabiriwe bidasanzwe, bitewe n’uko uyu mukobwa arusha umusore imyaka 15 y’amavuko ndetse akaba anafite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Sponsored Ad

Benshi bahuruye bitewe n’impapuro z’ubutumire na save the date byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane WhatsApp bituma batangara cyane

Mu kiganiro aba bageni bahaye itangazamakuru bemeje ko urukundo rwabo Imana yarugizemo uruhare aho kuba amafaranga nkuko byavuzwe kuri WhatsApp na benshi.

Abantu bamwe babonye umusore ataraza bari batangiye kujujura ko yabenze umukobwa, ariko bakirema agatima kubera ko basezeranye mu mategeko ku wa kane tariki 10 Mutarama 2019.

Ku ruhande rw’umusore n’umukobwa bose baherekejwe n’abantu nibura 100 kuri buri ruhande n’abandi nka 50 bitabiriye batumiwe barimo n’abaje gushungera.

Ndayitegeye afite imyaka 25 y’amavuko mu gihe Mukeshimana ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije afite imyaka 40.








Amafoto:IGIHE

Ibitekerezo

  • urukundo nyarwo ntacyo rukora kidahwitse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa