Kigali

Neymar Jr yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ifoto yifotoje ari kumwe na mama we

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 6207

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr, uhorana udushya yatumye benshi bacika ururondogoro kuri Instagram kubera ifoto yashyize hanze aryamye mu mugongo wa mama we umubyara.



Uyu rutahizamu uri mu mvune yatumye benshi bavuga ku mibanire ye na nyina umubyara nyuma yo gushyira hanze iyi foto amuryamye hejuru mu ntebe.

Bamwe banenze iyi myitwarire y’uyu mukinnyi w’imyaka 27 uryamye hejuru y’umubyeyi we wisaziye bavuga ko uyu ari umuco mubi.

Ababonye iyi foto bibajije niba uru rugwiro rwa Neymar n’umubyeyi we rwemewe muri Brazil mu gihe abandi bavuze amagambo atandukanye kuri Twitter.

Umwe yagize ati “Nizere ko Neymar Jr adashaka guca inyuma umukunzi we.”

Neymar Jr akunze guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibidasanzwe akunze kugaragara ari gukora we na mushiki we ndetse na mama we kuko ubushize yagaragaye amufashe inyuma.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yishyirishijeho amahembe kugira ngo ase na satani [AMAFOTO]

Umugabo witwa Rolf Buchholz ukomoka mu gihugu cy’Ubudage akomeje guca ibintu...
10 November 2019 Yasuwe: 4165 0

Ikiganza cy’umukerarugendo n’impeta ye byasanzwe munda y’ifi

Umukerarugendo wo mu muri Ecosse bikekwa ko yahitanwe n’ifi ya shark nyuma...
10 November 2019 Yasuwe: 2955 0

Reba ibintu 5 buri muntu wese wumva ko afite igitsina cy’umugore akwiye...

Hari byinshi bitari ukuri bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ku gitsina...
9 November 2019 Yasuwe: 7240 0

Sobanukirwa ifaranga ubu riri guca ibintu hirya no hino ku isi n’uko...

Amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa...
7 November 2019 Yasuwe: 4160 1

Kigali:Umukobwa w’ikizungerezi yaguwe gitumo agerageza kwiba icupa ry’inzoga...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019 ahagana I...
6 November 2019 Yasuwe: 11761 0

Janet wo muri Uganda yatakaje ibiro 61 nyuma yo kumara imyaka 43 mu bibazo...

Umukobwa wo muri Uganda witwa Janet Watila avuga ko yatakaje ibiro 61 nyuma...
6 November 2019 Yasuwe: 3617 0