Kigali

Nigeria: Ikiyoka cyahanutse mu cyumba cyarimo abadepite buri wese akiza amagara ye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 July 2019 Yasuwe: 6115

Ikiyoka kinini cyatunguye abadepite bo muri leta ya Ondo muri Nigeria ubwo barimo batora amategeko mashya, ibyari akazi bihinduka umuvundo buri wese yiruka agana umuryango usohoka kugira ngo arokore amagara ye.

Ubwo aba badepite bo muri Ondo bari bamaze kwicara mu myanya yabo kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Nyakanga 2019,bagiye kubona babona ikiyoka kinini gihanutse kivuye kuri Plafond cyikubita ku mutwe w’umuyobozi w’inteko Bwana Bamidele Oloyeloogun.

Iki kiyoka cyakangaranyije abari mu nteko cyane bituma babyigana basohoka hanze dore ko iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye.

Umuvugizi w’inteko ya Ondo,Olugbenga Omole yagize ati “Ubwo twese twari tumaze kwicara,inzoka yahanutse mu cyumba twarimo ihagarika akazi buri wese agerageza kuva mu cyumba.Nta muntu n’umwe yarumye mbere y’uko ifatwa n’umwe mu badepite arayica.”

Iyi plafond y’iyi nzu ikoreramo inteko irashaje ariyo mpamvu yagwiriye umukuru w’inteko ndetse na bamwe mu badepite ubwo iki kiyoka cyari kimaze kumanuka kiyitoboye.

Benshi mu badepite bavuze ko kuba izi nzoka zararitse mu nzu y’inteko byatewe n’uko abakozi batayitayeho bikagera ubwo iyi plafond isaza cyane ndetse ikarikwamo n’ibikururanda.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umupasiteri yashwanyaguje Bibiliya Yera ayigaburira abayoboke...

Umupasiteri utavuzwe amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
22 October 2019 Yasuwe: 1903 0

Ibitangazamakuru bikomeye muri Ausralia byakoze ibintu bidasanzwe bisohora...

Ibitangazamakuru bikomeye ndetse bimwe binahanganye ku isoko muri Ausralia...
22 October 2019 Yasuwe: 675 0

Umugabo ufite ukuboko kubyimbye bitangaje yatunguye benshi kubera ukuntu...

Umurusiya witwa Kirill Tereshin uzwi cyane nka Popeye ufite ukuboko...
21 October 2019 Yasuwe: 5203 0

Umugabo n’umugore bafite abana 21 bagiye kubyara uwa 22 nyuma y’umwaka umwe...

Umugore witwa Sue Radford w’imyaka 44 n’umugabo we Noel w’imyaka 48 batuye...
21 October 2019 Yasuwe: 3655 0

Abanyeshuri bambitswe ibikarito mu kizamini ngo badakopera

Abategetsi b’ishuri rimwe mu Buhinde basabye imbabazi nyuma y’uko amafoto...
20 October 2019 Yasuwe: 4671 1

Umugore wakoraga mu rugo yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umuhungu...

Uwahoze ari umukozi wo mu rugo witwa Marissa Mowry w’imyaka 28 yakatiwe...
19 October 2019 Yasuwe: 10748 1