skol
fortebet

Nigeria: Pasiteri usanganywe abagore 5 arashinjwa gutera inda abandi barenga 20

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Timothy Ngwu w’imyaka 53 ukorera umurimo w’iyogezabutumwa muri Nigeria arashinjwa kwitwazwa ijambo ry’Imana agatera inda abagore n’abakobwa barenga 20 mu gihe asanganywe abandi 5 yabyaranye n’abo abana 13.
Imbere y’urukiko uyu mupasiteri yavuze ko ibyo ashinjwa yabikoze mu izina ry’Imana.Abagore bamurega basanzwe bafite ingo bubatse mu gihe abakobwa nabo ashinjwa gutera inda bo bari batarabona abagabo ariko biri mu mushinga.
Aba bose yateye inda bakaba ari abayoboke be mu itorero (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Timothy Ngwu w’imyaka 53 ukorera umurimo w’iyogezabutumwa muri Nigeria arashinjwa kwitwazwa ijambo ry’Imana agatera inda abagore n’abakobwa barenga 20 mu gihe asanganywe abandi 5 yabyaranye n’abo abana 13.

Imbere y’urukiko uyu mupasiteri yavuze ko ibyo ashinjwa yabikoze mu izina ry’Imana.Abagore bamurega basanzwe bafite ingo bubatse mu gihe abakobwa nabo ashinjwa gutera inda bo bari batarabona abagabo ariko biri mu mushinga.

Aba bose yateye inda bakaba ari abayoboke be mu itorero rye.Amaraizu, umuvugizi wa Police yo mu mugi wa Enugu yagize ati :”Pasiteri avuga ko yubashye ubushake bw’Imana bwo gutera inda uwo umwuka wera yamuhitiyemo yaba abishaka cyangwa atabishaka". Polisi yatangaje ko ikurikiranyeho Pasiteri Timothy icyaha cyo gusambanya abagore n’abakobwa b’abandi yitwaje ko ari Imana yabimutegetse.

Abagore n’abakobwa barenga 20 batewe inda

Uwahoze ari umugore wa Pasiteri ariko bakaza gushwana bitewe n’ingeso mbi ze yavuze ko umugore cyangwa se umukobwa utwitiye Pasiteri aguma ku rusengero kugeza igihe abyariye kandi ngo na nyuma akomeza kwitabwaho n’itorero ashumbye.

DAILYSTAR ivuga ko Pasiteri Ngwu, asanzwe afite abagore 5 n’abana 13 hakiyongeraho n’abo yita ko bavutse ku bushake n’ububasha bw’Imana kandi ko nta mugore n’umwe yasambanyije atemeranyijwe no kwemera kw’Imana.

Calista Omeje na Assumpta Odo, ni abagore babiri bataye abagabo babo bisangira Pasiteri Timothy Ngwu aho bavuga ko babikoze bashingiye ku nyigisho za Pasiteri Ngwu. Calista Omeje ufitanye abana 10 n’umugabo yemeza ko Pasiteri Ngwu yamuteye inda nyuma kubw’amahirwe make umwana akaza gupfa.

Pasiteri uriho akamenyetso gatukura niwe ushinjwa gutera inda abagore n’abakobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa