Kigali

Nigeria: Umugabo yiciye igitsina arangije ariyahura nyuma yo gufata umugore we ari kumuca inyuma

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 3147

Umugabo witwa Joseph Umoren wo muri Leta ya Akwa Ibom,mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Nigeria, yasanze umugabo w’umukire arimo gusambana n’umugore we,yigana Barihima ba mujinya yica igitsina arangije yimanika mu mugozi.



Ikinyamakuru Africanews cyavuze ko uyu Joseph yari asanzwe ari umukanishi, umugore we akaba yakoraga muri kompani y’imodoka zitwara imizigo.

Joseph yari amaze igihe yumva ko umugore we amuca inyuma agasambana n’abakire ariko ku wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019, nibwo yaje kumwifatire ahurujwe n’umwe mu bantu wamubwiye ko yabonye umugore we ajyanwe n’umukire ukomeye mu modoka.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Joseph yakoze iperereza kugira ngo amenye aho umugore we yajyanye n’uyu mukire mu modoka ye, aza kumenya ko ari kuri Lodge yo hafi y’iwe ajya kureba.

Uyu mugabo ageze kuri iyi lodge yarangiwe mu mujyi wa Uyo, yasanze amasimbi ari kwesurana n’amakombe biramurenga ahita ataha mu rugo yica igitsina akoresheje urwembe,arangije yimanika mu mugozi.

Uyu mugabo ngo yasize yanditse urwandiko, avuga ko yiyambuye ubuzima kubera umugore we wamuciye inyuma kandi ngo buri munsi yakoraga cyane ngo amushimishe.

Abaturanyi ba Joseph bahuruje polisi nyuma yo kumva ari gutaka cyane kandi yikingiranye mu nzu,bafunguye basanga ari kunagana mu mugozi.

Abaturanyi ba Joseph bashatse kugirira nabi umugore we ubwo yari atashye amaze gusambana n’uyu mukire,atabarwa na polisi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inuma yakerereje urugendo rw’indege nyuma yo kwinjira mu cyumba...

Indege ya kompanyi yitwa Aeroflot yakerereje urugendo rwa SU1730 rwavaga...
12 November 2019 Yasuwe: 1202 0

Umugabo yatse gatanya nyuma y’amasaha 48 akoze ubukwe n’umugore we kubera...

Umugabo wo mugihugu cya Afurika y’epfo, muri Durban, yabenze umugore we...
11 November 2019 Yasuwe: 9906 0

Umugabo yishyirishijeho amahembe kugira ngo ase na satani [AMAFOTO]

Umugabo witwa Rolf Buchholz ukomoka mu gihugu cy’Ubudage akomeje guca ibintu...
10 November 2019 Yasuwe: 4460 0

Ikiganza cy’umukerarugendo n’impeta ye byasanzwe munda y’ifi

Umukerarugendo wo mu muri Ecosse bikekwa ko yahitanwe n’ifi ya shark nyuma...
10 November 2019 Yasuwe: 3111 0

Reba ibintu 5 buri muntu wese wumva ko afite igitsina cy’umugore akwiye...

Hari byinshi bitari ukuri bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ku gitsina...
9 November 2019 Yasuwe: 7379 0

Sobanukirwa ifaranga ubu riri guca ibintu hirya no hino ku isi n’uko...

Amafaranga adafite igihugu ashingiyeho kandi ntashobore kugaragara cyangwa...
7 November 2019 Yasuwe: 4184 1