Kigali

Nigeria: Umupasiteri wazutse nyuma y’ amasha 48 yatangaje abantu

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 13 September 2017 Yasuwe: 3784

Umupasiteri witwa Wokoma David, wo mu gihugu cya Nigeria ku wa Mbere w’ iki cyumweru tariki 11 Nzeri yabitswe ko yapfuye hashize amasaha 48 arazuka ubu nimuzima.

David ni umupasiteri muri ministère du salut igwuruta église satellitaire.

Umunyeshuri witwa Itz Mhiz Anny, ni umwe mu batangajwe n’ ibyabaye kuri uyu mupasiteri akaba ari nawe watangarije ku rubuga rwe rwa Facebook ibyabaye.

Ati “Iki ni igitangaza cy’ Imana, nimuzima nyuma y’ amasaha 48 ari mu buruhukiro!”

Uyu mupasiteri yapfuye ku wa Mbere umurambo we ujyanwa mu buruhukiro. Mbere y’ uko umurambo ujyanwa mu buruhukiro, umugore wa pastier David na basaza be bagiye kuwusengera. Mu kumusengera umukozi ushinzwe ubwo buruhukiro abwira abari baje gusenga ati “Nimusenge vuba tumushyire mu buruhukiro”

Uyu mukozi akimara kuvuga aya magambo, umugore w’ uyu mupasiteri yavuze amagambo akomeye ati “Umugabo wanjye ntabwo yapfuye, arasinziriye, nabamenyesha ko azazuka mu minsi itatu, kuko Yezu ari umukiza kandi akaba akorana na Minisitere du salut …”

Abantu batandukanye barimo abanyeshuri uyu mupasiteri yigishaga batangajwe n’ ibyabaye.

Uwitwa Justice Amadi ati “Imana ikora ibitangaza niyo yabikoze”

Princewill Cynthia ati “Imana ihabwe icyubahiro niyo yonyine ishobora byose”

Itz Mhiz Anny yashimangiye ko aya makuru ari impamo ati “Ntabwo natangaza ibyo ntahagazeho, ni mwarimu wanjye wagombaga kutwigisha ku wa Kabiri ntiyaza ariko ntabwo twari twakamenye amakuru y’ uko yapfuye”

Ibyabaye kuri pasiteri David bijya kugirana isano n’ iby’ Umugabo w’ I Kinyinya mu mugi wa Kigali witwa Munyemana Jean de Dieu watangarije Umuryango ko yamaze iminsi ibiri mu buruhukiro bwa CHUK bajya kumushyira bagasanga ni muzima.

Video ya Munyemana Jean de Dieu

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imibereho itangaje y’abatuye mu kirwa Ikarita, aho ufite imyaka 81 abarizwa...

Abaturage batuye ku kirwa cya Ikaria mu Bugereki babaho mu buzima butangaje...
19 November 2017 Yasuwe: 2679 0

Colombia: Umwarimu yafunze azira guhatiriza abanyeshuli be gukorana nabo...

• Umwarimu witwa Yokasta yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 kubera guhatiriza...
18 November 2017 Yasuwe: 3706 0

Pasiteri ugaburira abakirisitu ibinyenzi n’indabyo yateye abantu...

Pasiteri w’Itorero rya The End Times Disciples Ministries, Penuel Mnguni,...
16 November 2017 Yasuwe: 1516 1

Umwana w’imyaka 14 yafunzwe azira gusambanya inkoko igapfa

• Umwana w’imyaka 14 yasambanyije inkoko bayisanga yapfuye.
16 November 2017 Yasuwe: 1934 0

Birababaje!Ubonye uyu muntu wese akizwa n’amaguru kubera uruhu...

Uburwayi bwe bwatumye bamuha akato Baramubona bakamuhunga kubera uburwayi...
14 November 2017 Yasuwe: 3411 1

Ubuhamya bubabaje: Yafashwe ku ngufu n’inshuti ye ubwo yari asinziriye...

Yafashwe ku ngufu ntiyabimenya kubera ibitotsi Angel Rogerson yatanze...
14 November 2017 Yasuwe: 4693 0