skol
fortebet

Nigeria: Umwana w’umukene yahawe inkunga n’ibyamamare bitandukanye nyuma yo kuvuga ko yahitamo kubabazwa aho kwirukanwa ku ishuli

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa ukiri muto witwa Success,uherutse guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yirukanwaga ku ishuli yabuze amafaranga yo kwishyura akanga gutaha avuga ko yahitamo kwiga akubitwa inkoni nyinshi aho kuva mu ishuli,yakoze ku mitima y’ibyamamare bihitamo kumushakira amafaranga yo kumurihira amashuli.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa ukiri muto ukomoka mu mujyi wa Warri mu ntara ya Delta,muri Nigeria,yafashwe amashusho ari kuririra imbere y’abarimu bari bamwirukanye kubera ko atishyuye amafaranga y’ishuli ababwira ko yahitamo gukorerwa iyicarubozo aho gutaha ngo ajye mu rugo.

Aya mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zose zo muri Nigeria no ku isi,bituma ibyamamare bitandukanye byemera kurihira uyu mwana amashuli yose yifuza kwiga.

Abanya Politiki,abanya komedi,abakinnyi ba filimi n’imikino itandukanye muri Nigeria batangiye gukusanya amafaranga yo kuzarihira uyu mwana kuva mu mwaka w’amashuli abanza yigagamo kugera ageze kure hashoboka.

Muri Nigeria,abana babuze amafaranga y’ishuli iyo banze gusubira iwabo barakubitwa cyane ariyo mpamvu Success yahisemo kuhaguma ngo ababazwe ariko ntatahe mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa