skol
fortebet

Nigeria: Uwahataniye kuba nyampinga yaguye muri coma ubwo yageragezaga kongeresha ikibuno cye

Yanditswe: Saturday 30, Mar 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli ukomeye ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Onwuzuligbo Nneka Miriam yaguye muri coma nyuma yo kwibagisha ashaka kwiyongereha ikibuno bikamuviramo akaga gakomeye.

Sponsored Ad

Uyu munyamideli wifuzaga ikibuno kimufasha kwigarurira imitima y’abagabo yagiye kwibagisha ngo acyongere bimuviramo uburwayi bukomeye bwo kubyibuha buri gice cyose cy’umubiri kugeza no ku bihaha,ajya muri coma,birangira apfuye.

Guhera kuwa 31 Ukuboza umwaka ushize kugeza ku muri iki cyumweru yari muri coma azira inshinge bamuteye zatumye abyibuha umubiri we bigera no mu bihaha,ahita apfa.

Uyu mugore wari umaze iminsi arwariye mu bitaro byitwa Vedic Hospital,mu mujyi wa Lagos,bivugwa ko yishwe n’ibikomere yagize ubwo bamubagaga ikibuno bashaka kucyongera.

Onwuzuligbo Nneka yabaye igisonga cya kabiri mu irushanwa ry’ubwiza rikomeye muri Nigeria ryitwa the Face of Democracy Transformation 2013, ariko kwifuza ikibuno kinini byamuviriyemo urupfu.

Abanyacyubahiro bakomeye muri Nigeria barimo abanyapolitiki,abahanzi n’abandi batandukanye bababajwe n’urupfu rw’uyu munyamideli wari umaze kuba icyamamare.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa