Kigali

Nimwiza Meghan yavuze impamvu yatumye ananirwa gusubiza ikibazo cy’ibihugu bigize EAC ntibyamubuza kuba ariwe bambika ikamba rya Miss Rwanda 2019

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 1 February 2019 Yasuwe: 3928

Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, yavuze ko igihunga n’ubwoba ari byo byatumye atabasha gusubiza neza ikibazo yabazwaga cyamusabaga kuvuga ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan yabajijwe n’akanama nkemurampaka ikibazo kigira kiti “Tubwire ibihugu bigize umuryango wa East Africa Community, EAC.”

Mu gusubiza, Nimwiza yavuze u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, na Sudan ahagararira aho. Abantu bari bakurikiye iri rushanwa barumiwe batangira kwibaza uburyo umuntu warangije amashuri yisumbuye yaba atazi ibi bihugu, ndetse bumva ko adashobora no kuba Miss Rwanda. Nyamara byabaye nk’ibitunguranye kuri bamwe ubwo hatangazwaga ko Nimwiza Meghan ari we utorewe kwambikwa ikamba.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio muri Boda To Boda, Miss Rwanda yavuze ko ibyamubayeho atari ubwenge bucye no kudasobanukirwa uyu muryango, ahubwo avuga ko igitutu n’ubwoba ari byo byatumye asubiza uko atabyifuzaga.

Yagize ati “Si ukuvuga ko ntazi East African Community, ahubwo nagize igitutu nibagirwamo igihugu cy’Uburundi ngiye no kuvuga Sudan y’amajyepfo ijemo vuba, mvuga Sudan gusa mpita ndekera aho.”

Miss Rwanda 2019 yanasobanuye iby’inkuru zivuga ko yari asanzwe azi ko azaba Miss Rwanda mbere y’umunsi umwe ngo yambikwe ikamba. Yavuze ko ubutumwa abantu bahererekanyije nyuma y’irushanwa ari ubuhimbano budafite aho bushingiye, kuko n’izina ry’uwo bandikiranaga rigaragara muri ubwo butumwa atarizi.

Avuga ko ibyabaye byo kwambikwa ikamba byamutunguye ku buryo babitangaje akaba nk’uhungabanye mu kanya gato kuko yari yarishyizemo ko Gaju Anita bari bahanganye ari we ugomba kuzaba Miss Rwanda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ikizungerezi gikunzwe kuri Instagram cyaciye ibintu nyuma yo gusaba...

Umukobwa witwa Uche Okoye uzwi cyane ku rubuga rwa Instagram kubera amafoto...
19 February 2019 Yasuwe: 3072 0

Malia Obama yafotowe ari kunywa inzoga isindisha atemerewe kunywa kubera...

Malia Obama umukobwa w’imfura w’uwahoze ari Perezida wa USA,Barack Obama...
18 February 2019 Yasuwe: 4783 0

Igiti kinini cyagwiriye imodoka mu muhanda gihitana umuntu wari...

Mu Bwongereza haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 5 bagwiriwe n’igiti kinini...
18 February 2019 Yasuwe: 4657 1

Ku myaka irenga 100 uyu musaza yatunguwe ahabwa impano ubwo yasurwaga ku...

Umusaza Amoti Ebenezer Nyakabwa, w’imyaka irenga 100 yatunguwe ubwo...
15 February 2019 Yasuwe: 4766 1

Umudepite yeguye ku kazi nyuma yo kwiba umugati muri supermarket

Umunya Slovenia witwa Darij Krajdic w’imyaka 54, yabaye icyamamare mu gukora...
15 February 2019 Yasuwe: 3265 1

Umunyakenyakazi yakoze benshi ku mutima kubera ubukwe bw’igitangaza...

Umunyakenyakazi witwa Susan Njogu ukomoka mu gace kitwa Elburgon mu ntara...
15 February 2019 Yasuwe: 11326 1