skol
fortebet

NTIBISANZWE, Canada: abaganga bigaragambije basaba kutongezwa umushahara

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Mu gihe muri Afurika by’ umwihariko muri Uganda na Kenya abaganga bakunze kwigaragambya basaba Leta kubongeza imishahara abo mu gihugu cya Canada bo bigaragambije binginga leta y’ iki gihugu ngo ureke kubongerera umushahara.
Ni abaganga b’ abadogiteri barenga 800 bandikiye Leta ya Canada bayisaba kuburizamo umugambi ifite wo kubongeza umushahara.
Abo baganga basaba ko ayo mafaranga aho kugira ngo bayongezwe yahabwa abaforomo akanakoreshwa mu kongerera ubushobozi urwego rw’ ubuvuzi mu mugi wa (...)

Sponsored Ad

Mu gihe muri Afurika by’ umwihariko muri Uganda na Kenya abaganga bakunze kwigaragambya basaba Leta kubongeza imishahara abo mu gihugu cya Canada bo bigaragambije binginga leta y’ iki gihugu ngo ureke kubongerera umushahara.

Ni abaganga b’ abadogiteri barenga 800 bandikiye Leta ya Canada bayisaba kuburizamo umugambi ifite wo kubongeza umushahara.

Abo baganga basaba ko ayo mafaranga aho kugira ngo bayongezwe yahabwa abaforomo akanakoreshwa mu kongerera ubushobozi urwego rw’ ubuvuzi mu mugi wa Quebec ari nayo ntara ituwe cyane muri iki gihugu.

Bati "Twebwe abadogiteri bo muri Quebec turasaba ko kutwongerera imishahara biburizwamo, ayo mafaranga agahabwa abaforomo n’ abajyanama b’ ubuzima kuko ni abantu b’ ingirakamaro mu rwego rw’ ubuvuzi muri Quebec"
Bakomeza bagira bati “Binyuranye n’ uko Minisitiri w’ Intebe abivuga, hari uburyo bwakoreshwa abaturage bakagira ubuzima buzira umuze bitari ukwita ku muganga wo hejuru”

Muri aba 800, abarenga 600 ni abaganga babigize umwuga n’ abandi 210 b’ inzobere mukuvura uburwayi bwihariye.

Abasinye kuri iyi baruwa ni abaganga barenga 800 mu baganga ibihumbi 20 bo muri Quebec.

Umushinga wo kongera imishahara y’ abadogiteri watangiye kuganirwaho muri Gashyantare biteganyijwe ko umuganga azajya yongezwa hagati ya 1,4 na 1,8 ku ijana buri mezi 8.

Ikinyamakuru ABC.net cyatangaje ko umushahara w’ umuganga w’ inzobere wazamutseho amadorali y’ Amerika 159,000 kuva muri 2009 kugera 2016. Ibi byabaye mu gihe amasaha aba baganga bakora yagabanyijwe n’ umubare w’ abarwayi ukaba ugenda uba muto kuri bo.

Ibi birakorwa gutya mu gihe abaforomo bo batishimiye ubuzima babayeho.

Umuforomo witwa Emilie Ricard yasobanuye imibereho y’ umuforomo avuga ko ahorana umunaniro kubera akazi kenshi. Ubutumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga bwakwirakwijwe inshuro ibihumbi 50

Yagize ati “Mfite siterese n’ umunaniro bikabije, mba ndimo gusinzira ntashaka kujya ku kazi kubera umuzigo uba untegereje. Mvuye mu kazi ndira kubera umunaniro”

Ibitekerezo

  • Yemwe abo baganga Imana ibahe umugisha kandi leta ibumve pe.kutikunda bagaragaje byonyine nibintu Imana igomba kubahembera abaforomo bo twaragowe pe kandi siho gusa niwacu harimo difference kumuganga numuforomo kandi ntibikwiye umunaniro Uba ariwose kubera Igihe kinini tukimarana nabarwayi.

    Yemwe abo baganga Imana ibahe umugisha kandi leta ibumve pe.kutikunda bagaragaje byonyine nibintu Imana igomba kubahembera abaforomo bo twaragowe pe kandi siho gusa niwacu harimo difference kumuganga numuforomo kandi ntibikwiye umunaniro Uba ariwose kubera Igihe kinini tukimarana nabarwayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa