Kigali

Ntibisanzwe! Dore umwana w’umupfumu watojwe kurarana n’inzoka kuva akivuka [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Muhire Jason 7 July 2018 Yasuwe: 2570

Umwana wo muri Afurika y’Epfo kuva akivuka yatojwe na se w’umupfumu kurarana n’inzoka kugera ubu afite imyaka 2 y’amavuko.

Umwana w’umupfumu wo muri Afurika y’Epfo watojwe umwuga w’ubupfumu na se umubyara, akanamutoza kurarana n’inzoka amaze imyaka 2 avutse, akomeje gutangaza imbaga nyamwinshi kuko na leta yananiwe kumwaka iyo nzoka nk’uko yari yagerageje kubikora akababwira ko baba bikururiye ibyago, barayimurekera.

Uyu mwana uzwi ku izina rya Asande, yigishijwe kandi atozwa kurarana n’inzoka afite imyaka 2. Nyuma y’imyaka 4 umwana agize imyaka 6, uyu mwana yatangiye gukora umwuga w’ubupfumu yatojwe na se ngo mu kuvura abantu cyane akabikora iyo se adahari kandi anabifashijwemo cyane n’inzoka bibanira ngo ari na ho imbaraga ze zitsitse.

Asande ni umwana w’umuhanuzi cyangwa umupfumu gakondo witwa Delano Madlanduna wo muri Afurika y’epfo.
Madlanduna Papa w’uyu mwana yabwiye itangazamakuru ko gukorana n’inzoka yabyigishijwe n’abakurambere, ngo na we ni yo mpamvu yabyishije umwana we, kuko imbaraga zose n’amafaranga byabo biba muri iyo nzoka boroye.

Leta ya Afurika y’Epfo yashatse gutwara inzoka yabo ngo kuko bitemewe kubana n’ibikoko ariko ababwirako bayitwaye bahura n’akaga ntibaba bakibikoze.

Leta yashatse kumutwarira inzoka ababwirako byabagwa nabi barabireka

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukecuru yafashe miliyari 1,6 y’ amadorali ayiraga imbwa ye mu rwego rwo...

Umuherwekazi ufite abana 6 bamaze imyaka 5 ntawe umusura umutungo we ungana...
17 November 2018 Yasuwe: 2127 0

Umugabo w’umuherwe yashyingiranywe n’igipupe mu bukwe bwamutwaye...

Umugabo w’umuyapani witwa Akihiko Kondo w’imyaka 35 yaciye ibintu hirya no...
17 November 2018 Yasuwe: 2379 0

Umugabo yaciye ibintu kubera amashusho yafashwe ari kwiba indabo zo ku mva...

Umwongereza yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho...
17 November 2018 Yasuwe: 918 0

Inkende zarumye umugore kugeza zimwishe

Umugore witwa Bhuran Devi w’imyaka 59 ukomoka mu Buhindi yahuye n’uruva...
16 November 2018 Yasuwe: 2195 1

Uyu mupasiteri yaguwe gitumo n’abayoboke be ari hejuru y’umukirisitu we bari...

Uyu mu pasteri wahuye n’uruva gusenya yafashwe na bamwe mu bayoboke be ubwo...
16 November 2018 Yasuwe: 3847 1

Umugabo yiyahuye kubera kuribwa akayabo ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u...

Umugabo witwa Huseyin Yaman w’imyaka 37 ukomoka mu Bwongereza yariwe akayabo...
16 November 2018 Yasuwe: 1165 1