skol
fortebet

NTIBISANZWE: Intare yafotowe yonsa icyana cy’ ingwe

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Intare y’ ingore yo mu cyanya cyo mu gihugu cya Tanzaniya yafotowe irimo konsa icyana cy’ ingwe, iyi ntare yonkeje iki cyana yirindaga icyagihungabanya, ni ubwa mbere ibintu nk’ ibi bibayeho.
Izi nyamaswa, Intare ndetse n’iki cyana cy’ingwe byabonywe na Joop Van Der Linde ubwo yari munzu icumbikira abagenzi cyangwa se icumbikira ba mukerarugendo ya Ndutu Safari Lodge mu gihugu cya Tanzaniya mu gice cya parike ya Serengeti.
Iyi Ntare idasanzwe, yahawe izina rya Nosikitok, ifite imyaka 5 kandi (...)

Sponsored Ad

Intare y’ ingore yo mu cyanya cyo mu gihugu cya Tanzaniya yafotowe irimo konsa icyana cy’ ingwe, iyi ntare yonkeje iki cyana yirindaga icyagihungabanya, ni ubwa mbere ibintu nk’ ibi bibayeho.

Izi nyamaswa, Intare ndetse n’iki cyana cy’ingwe byabonywe na Joop Van Der Linde ubwo yari munzu icumbikira abagenzi cyangwa se icumbikira ba mukerarugendo ya Ndutu Safari Lodge mu gihugu cya Tanzaniya mu gice cya parike ya Serengeti.

Iyi Ntare idasanzwe, yahawe izina rya Nosikitok, ifite imyaka 5 kandi igendana mu ijosi icyuma cyitwa GPS cyerekana aho igeze, ifite ibibwana bitatu byavutse hagati ya tariki 27-28 Kamena.

Dr Luke Hunter, ukuriye abashinzwe gukurikirana ubuzima bw’ingwe no kuzirinda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibyabaye bitangaje, ko icyo yari azi ari uko intare ishobora gusa kurera no konsa ibyana by’iyindi ntare ariko ko ibyo yabonye bitandukanye cyane.

Atangaza ko nta nahamwe mu miryango y’ibikoko yari bwabone igikoko cyonsa icyana cy’ikindi gikoko cyo mubundi bwoko. Avuga ko ubundi akenshi usanga intare z’ingore zica ibyana by’intare iyo bihuye kubera kurwanira ibyo kurya, aha biratangaje rero kubona yonsa icyana cy’indi nyamaswa.

Dr Luke Hunter, yavuze ko iyi Ntare y’ingore yiswe Nosikitok ifite ibyana byayo bingana n’iki cy’ingwe, bifite hagati y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu. Iyi ntare kandi mu kurera iki cyana cy’ingwe iranakirinda ku buryo nta kintu na kimwe gishobora kugikoraho.

Amafoto



Ibitekerezo

  • Abantu dusigaye turushwa urukundo n’inyamaswa.biratangaje kubona abantu baryana mu gihe inyamaswa zikundana bene aka kageni.

    Ni techniques nkizindi zose

    nukuli biteye agahinda kubona inyamanswa zigeze aho zirusha umuntu umutima mwiza. abantu barangana, bakagirirana amashyari bakicana kandi byose nihahandi bazapfa..Imana ibahe umutima wo gukundana kuko abantu barawubuze burundu.

    Mbega agaciro nurukundo dusigaye turushwa ninyamaswa?imana niduhe urukundo nkurwo

    Yesaya 65: 17-25
    25 “Isega n’umwana w’intama bizarisha hamwe, kandi intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa. Umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizateza akaga kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose,†ni ko Yehova avuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa