skol
fortebet

Ntibisanzwe: Mu bushinwa umwana yavukanye umurizo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umwana wo mu Bushinwa amaze amezi 11 avukanye umurizo wa sentimetero 15.

Sponsored Ad

Umuryango wa Yang Yang wabanje kwanga ko abagwa ubwo bumuga, ahubwo umuhimba izina rya Gakende (little monkey).

Nyina yabwiye itangazamakuru ko yabonaga umurizo w’umwana we ntacyo utwaye ati” Mbere nabonaga ntacyo bintwaye, ashakaga kumuhindurira ibyahi nkawegura (umurizo).

Daily Mail ivuga ko nyuma y’amezi make Yang Yang yatangiye kujya ajya mu bwiherero cyane nyina atangira kubona ko hari ikitagenda.

Yamujyanye kwa muganga bamusaba gutegereza ko akura ubundi bakamubaga, umurizo bakawuca.

Lan Jiangkai, umuganga wabaze Yang Yang yasobanuye ko uwo murizo ushobora kuba waratewe na nyina utarafashe intungamubiri nyinshi, ndetse n’ umuti utuma umwana atavukana ubusembwa.

Ibyo byatumye hazamo imyobo mu rutirigongo rwe, maze inyama zagombaga kururinda zirarenga zisohoka hanze y’umubiri ku buryo zimere nk’umurizo.

Yasobanuye ko umurizo we bawukase neza ariko ko iyo ababyeyi be bakerererwa byari kuzatuma agira ikibazo mu mbavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa