skol
fortebet

Umugabo yihimuye k’ Urusamagwe rwamuririye abana n’ umugore nawe ararurya

Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ibi byabereye mu gihugu cy’Ubuhindi mu gace kitwa Marahashtra, aho umugabo umwe utatangajwe amazina n’itangazamakuru ku mpamvu z’umutekano we yishe urusamagwe akayirya nyuma yo kuyihiga igihe kinini kubera ko yamwiciye umuryango ugizwe n’umugore n’abana 3.

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gace ka Marahashtra ahatuye uyu mugabo wariye ingwe babwiye NDTV dukesha iyi nkuru ko uru rusamagwe yishe abana n’umugore b’uwo mugabo muri Nyakanga mu mwaka w’2017 bakagerageza uburyo bwose bwo kuyifata bikabananira gusa bakayifata bakoresheje kuzengurutsa aho yabaga uruzitiro rw’amashanyarazi kuko bari baragerageje no kuyitega uburozi yaranze gufatwa.

Aba baturage banavuga ko kuva muri Nzeri kugeza muri Ukwakira 2017 iyi ngwe nabwo yateye ubumuga budakira abantu bane.

Polisi yo mu gihugu cy’Ubuhinde ivuga ibyo kuba uru rusamagwe rwarishwe nyuma rukaribwa bayumvishe gusa bakavuga ko bagikora iperereza kuko hagaragaye umutwe warwo n’uruhu gusa ibindi bice bitaragagaye ikanavuga ko ikeka ko wenda bishobora kuba rwarakoreshejwe mu migenzo ifitanye isano n’ubupfumu bwibanje muri ako karere ka Marahashtra.

Polisi inavuga ko yakurikiranaga uru rusamagwe rwishwe ngo iyifate iyisubize muri pariki ikoresheje ikoranabuhanga rya GPS, gusa abaturage bayitanze kurubona bararwica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa