skol
fortebet

NTIBISANZWE!Yasabye ko igitsina cy’umugore cyakorerwa inzu ndangamurage

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Florence Schechter usanzwe atangaza inkuru zijyanye n’iby’ubumenyi rusange mu buryo bw’amashusho abinyujije ku rubuga rwa YouTube yatangaje ko agiye gutangiza inzu ndagamurage igaragaza amateka y’igitsina cy’umugore.

Sponsored Ad

Iki gitekerezo yakigize mu gihe yarimo agirana ikiganiro n’inshuti ye ku ruzinduko bateganyaga kugirira ku nzu ndangamurage y’igitsina cy’abagabo yamamaye cyane mu isi iherereye muri Iceland, ni bwo Florence yahitaga agira igitekerezo cy’ukuntu hashyirwaho inzu ndangamurage yihariye y’igitsina cy’umugore.

Iyi nzu ndangamurage iri i Reykjavik muri Iceland yafunguwe mu 1997, imaze gukusanyirizwamo ingero z’ubwoko butandukanye bw’izi ngingo zirimo iz’amafi ya Baleine, injangwe, inkaka n’ibindi zose hamwe zigera kuri 286. Ba mukerarugendo benshi bayisura biganjemo abagore baturuka mu bihugu byo hanze, ku gipimo cy’abagera kuri 60%.

Florence Schechter kandi yatijwe umurindi n’amashusho yatangaje y’urutonde rugaragaza ibitsina by’inyamaswa 10 zo mu gasozi imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 800.

Ni bwo yahitaga atangira gushakashaka kuri internet ngo arebe ko yabona niba hari inzu ndangamurage yashyiriweho igitsina cy’umugore arayibura bimutera kwibaza niba cyo kitakorerwa inzu ndangamurage.

Flolence Schechter yatangarije The Independent ko ashyigikira uburinganire cyane muri kamere ye.

Yagize ati “ Hariho inzu ndangamurage ku bijyanye n’ubuvuzi buhabwa umugore uri kubyara ndetse n’abari mu mihango ariko nta yagenewe igitsina cy’umugore nkuko bimeze ku cy’umugabo. Numvise mbabaye cyane, nshyigikira umugore cyane kandi nemera uburinganire. Ndibaza nti ni gute igitsinagabo gishyirirwaho inzu ndangamurage ariko ntibikorwe no ku gitsinagore?”

Nta nyubako Schechter arabona yo gukoreramo ariko kugeza ubu yatangiye kubona abakorerabushake ndetse n’imbuga nkoranyambaga bari kugenda bafatanya mu gushyira mu bikorwa iki gitekerezo cye.

Florence Schechter yifuza ko iyi nzu ndangamurage izaba igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi bibumbatiye ubumenyi, umuco ndetse n’amateka y’igitsinagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa