skol
fortebet

Ntibizibagirana: Tariki 10 Nyakanga M. Luther King jr yayoboye imyigaragambyo ikomeye

Yanditswe: Monday 10, Jul 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 10 Nyakanga, ni umunsi wa 191 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 174 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bi byaranze uyu munsi mu mateka. 511: Hasojwe inama ya Concile d’Orléans yagennye imikorere ya kiliziya mu bwami bwa Abafura
1559: Marie Stuart yabaye umwamikazi w’u Bufaransa 1592: Koreya yatsinze Abayapani mu ntambara yo mu mazi 1690: Habaye intambara yo mu mazi yahuzaga u Bwongereza bufatanyije n’u Buholandi yarangiye u Bufaransa butsinze ibihugu (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 10 Nyakanga, ni umunsi wa 191 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 174 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Bimwe mu bintu bi byaranze uyu munsi mu mateka.
511: Hasojwe inama ya Concile d’Orléans yagennye imikorere ya kiliziya mu bwami bwa Abafura

1559: Marie Stuart yabaye umwamikazi w’u Bufaransa
1592: Koreya yatsinze Abayapani mu ntambara yo mu mazi
1690: Habaye intambara yo mu mazi yahuzaga u Bwongereza bufatanyije n’u Buholandi yarangiye u Bufaransa butsinze ibihugu byombi

1810: Abongereza bigaruriye ibirwa bya Bourbon muri Réunion n’ikirwa cya Maurice.
1890: Leta ya Wyoming yabaye leta ya 44 igize Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1905: Umufaransa Calvin, yazanye impinduka mu madini. Abaporotesitanti bitandukanyije na Kiliziya Gatorika.

1911: Hatangiye umwuka mubi hagati y’u Budage n’u Burusiya nyuma y’uko u Burusiya bufashije u Bufaransa mu kwigarurira igihugu cya Maroke
1913: U Burusiya bwatangaje ku mugaragaro ko bugiye gutera Bulgarie
1940: Mu Bufaransa havuyeho leta ya gatatu , aho Vichy yatangiye kuyobora iki gihugu.

1942: Hatangiye umubano hagati y’Ubuholande na Repubulika zunze ubumwe z’abasoviyete mu bya dipolomasi.

1965: Koloneli Houari Boumédiène yafashe ubutegetsi muri Algérie
1966: Mu myigaragambyo yiswe Chicago Freedom Movement, iyobowe na Martin Luther King, Jr., ikitabirwa n’abantu 60,000 bagamije kwaka ubwigenge bw’umugi wa Chicago utarabagamo inzego nyinshi z’imibereho hakanakorerwa ibyaha byinshi by’ubwicanyi. Holds a rally at Soldier Field in Chicago. As many as 60,000 people attend.

1973: Igihugu cya Bahamas cyabonye ubwigenge.
1978: Moktar Ould Daddah wahoze ari Perezida wa Mauritanie yahiritswe ku butegetsi, ni mu mvururu zaguyemo abatari bake.
1991: Boris Eltsine yabaye minisitiri w’intebe w’u Burusiya nyuma aza no kuba perezida

1999: Ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Namibiya, Angola, na Zimbabwe byatangiye ibikorwa byabyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birwana mu ntambara yari muri iki gihugu.
2005: Abaturage ba Luxembourg batoye itegeko nshinga ry’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi

1992: Muri Cuba amadini yahawe kwishyira akizana
1987: Havutse umuntu wuzuza abantu miliyari eshanu zari zituye isi
1938: Howard Hughes yujuje urugendo rwe rwa nyuma rwo kuzenguruka isi mu ndege aciye agahigo mu gihe cy’amasaha 91 n’iminota 14
1999: Ikipe y’abaganga bo mu Buyapani bashyize ku mugaragaro uburyo bwo gusimbura umwijima mu muntu aho bahise babikorera abantu bane.
Bimwe mu bavutse kuri iyi tariki ya 10 Nyakanga.
1902: Kurt Alder, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu butabire mu 1950

1902: Nicolás Guillén, umusizi, umunyamakuru n’impirimbanyi ukomoka muri Cuba
1915: Saul Bellow, umwanditsi ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1967.

1920: Owen Chamberlain, umwarimu akaba n’impuguke mu bugenge, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel
1925: Mahathir Mohamad, umunyapolitiki akaba n’impuguke mu bugenge, wanabaye Minisitiri w’Intebe wa Malaysia
1976: Ludovic Giuly, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa
Bimwe mu batabarutse tariki ya 10 Nyakanga
138: Hadrien, umwami w’abami w’Abaromani

1103: Erik Ier Eigod,umwami wa Danemark wapfiriye i Chypre mu rugendo rutagatifu ari kumwe n’umugore we n’umukobwa we i Yeruzalemu bo bakomeje urugendo.
1884: Karl Richard Lepsius, umuhanga ku bumeny bwa Misiri ukomoka mu Budage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa