skol
fortebet

Nubona aba bantu bavukanye ubumuga budasanzwe biragutera gushima Imana uko waba uri kose[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 13, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu buzima bibaho cyane ko hari igihe umuntu yibona ko ariwe ubabaje cyane ndetse hari n’igihe bamwe bageraho bavuga ngo Imana ntibakunda kubera ikibazo runaka aba yaravukanye cyangwa bikanamubaho akuze.
Akenshi rero n’iyo umubyeyi atwite abayiyumvisha umwana azabyara uko azaba ameze yaba atari uwambere bwo akamuha ishusho y’abandi bana bamubanjirije ,yaba nabwo ari uwambere ukumva aramuha ishusho ya se umubyara cyangwa iya nyina.
Hari igihe biba amahire rero uko wabitekerezaga akaba ariko (...)

Sponsored Ad

Mu buzima bibaho cyane ko hari igihe umuntu yibona ko ariwe ubabaje cyane ndetse hari n’igihe bamwe bageraho bavuga ngo Imana ntibakunda kubera ikibazo runaka aba yaravukanye cyangwa bikanamubaho akuze.

Akenshi rero n’iyo umubyeyi atwite abayiyumvisha umwana azabyara uko azaba ameze yaba atari uwambere bwo akamuha ishusho y’abandi bana bamubanjirije ,yaba nabwo ari uwambere ukumva aramuha ishusho ya se umubyara cyangwa iya nyina.

Hari igihe biba amahire rero uko wabitekerezaga akaba ariko bikugendekera ,ariko ukibagirwa ko atari ihame ko umuntu wese utwise abyara umwana muzima cyangwa umeze uko abyifuza. Hari igihe umubyeyi abyara umwana aho kuza ameze nk’uko yabitekerezaga cyangwa yabyifuzaga akaza ahabanye cyane ndetse afite n’ishusho twakwita ko iteye ubwoba.

Ariko nyamara ibyo ntibibuza Imana kwitwa Imana. Ihora iri Imana ibihe byose . Ni muri urwo rwego umunyamakuru w’Ubumwe.com yabakoreye urutonde rw’abantu baba babana n’ubumuga ubona bukabije.

Ibi byose ubona bigufashe guhamya ko Imana uko yabishatse ariko yakugize kandi ushimishwe n’uko yakugize kuko hariho benshi baba bifuza kumera nkawe.

1. L’octoman. (Rudy Santos)

Rudy Santos akomoka mu gihugu cya Philipine afite imyaka 62 ans y’amavuko yavukanye ubumuga budasanzwe mu mvugo ya kiganga babyita ischiopagus cyangwa jumeau parasite. Ibi ngo bisobanura ko ari abana bagombaga kuba impanga noneho zigapfuba kuburyo havukamo umwana umwe ariko ingingo za mugenzi we zikaba zishobora kuza ziyongera kuzo uwo mwana wavutse aba asanganywe kandi izi zikaba ziza aho zishakiye. Ibi bikaba byamutera kuvukana nk’amaboko 4 ,intirigongo 2 cyangwa n’izindi ngingo runaka zikaba nyinshi.

Uyu mugabo Rudy niwe wambere wabashije kubaho igihe kirekire abana n’ubu bumuga. Igice kimwe cy’ukuboko n’ukuguru byameze ahegereye umukondo we.Mu mwaka wa 2008 bamusabye ngo bamubage barebe ko bamutandukanya n’izi ngingo we arabyanga avuga ko bamureka akagumana nazo.

2. Le garçon tortue (Didier Montalvo)

Didier Montalvo ni umwana w’umuhungu bita umuhungu w’akanyamasyo ngo kuko afite ikintu mu mugongo we kimeze nkicy’aka nyamasyo. Umwana uvuka mu giturage cya Colombiya .

Uyu mwana ntakunda kujya aho abandi bari kuko abenshi bakekako iki kintu ahetse ari ibikorwa bya sekibi ndetse bagahamya ko ari amashitani yakimuterereje. Kuko yiberaga mu giturage hari umuganga umwe waje kwumva amakuruye maze yiyemeza kujya muri icyo giturage ku mureba maze amubonye yiyemeza kumubaga akamukuraho icyo kintu yari ahetse.

Ubu inkuru nziza ni uko icyo gikorwa cyagenze neza ndetse ubu Didier akaba abayeho ubuzima bwiza yishimiye.

Nyuma y’uko Imana ikoresheje umuganga akajya kumwishakira akamukiza umutwaro yari ahetse.

Ubu abasha gukora no gukina anezerewe.

3. La fille à deux têtes (Manar Maged)

Manar Maged yavukiye mu mugi wa Caire mu mwaka w’ 2004 uyu nawe avukana indwara y’impanga zapfubye . impanga ye yarabuze haboneka umutwe we gusa maze wiyongera ku mutwe wa mugenzi we wavutse . Uyu mutwe wagombaga kuvuka ari impanga ndazindi ngingo ufite ntanicyo ashobora gukora uretse guhumbya no guhumbura .

Ku mezi 10 hemejwe ko babaga uyu mwana noneho bakareba ko bamutandukanya na n’uyu mutwe wa mugenzi we ariko ikibabaje nyuma yo kubatandukanya uyu mwana yaje gupfa kuko mugenziwe yari yamukurikiye kandi ntibyari gukunda ko abaho babana n’icyo gice cy’impanga ye,ariko binarangira apfuye kuko atari kubaho atandukanyijwe n’uwo twakwita impanga ye.

4. José Mestre

José Mestre wo muri Lisbonne mu gihugu cya Portugal yazanye ikintu mu maso. Iki kintu cyatangiye kumera gahoro gahoro aho cyahereye ku munwa biza kurangira cyuzuye mu maso hose gikomeza kuhenda gikura kugeza kubiro 5. Byatumye bipfuka ijisho ndetse akaba agira n’ikibazo cyane muku ryama,kurya,ndetse no guhumeka.

Ese ibi bintu ni inzaduka cyangwa na kerakose byabayeho ?

Hari abantu bamwe iyo babonye ibintu nk’ibi cyangwa bakabyumva bahita bemeza ko ari inzaduka ,abandi bati ni iminsi y’imperuka,abandi bati ni igihano cy’Imana kuko ibyha byabaye byinshi. Ariko ibi sibyo kuko ubu bushakashatsi twakoze bwerekana ko kuva kera kose ibi bintu byabayeho.

1. Ella Haper Ntibizwi neza igihe yavukiye ariko nihagati ya (1870–1921), uyu mukobwa abantu benshi bamwitaga ngo ni umukobwa w’ingamiya kuberako yahitagamo kugendesha amaguru n’amaboko.

Ella Harper, yavukiye mu mujyi wa Henderson , yaavutse ubona amavi ye aho guhina areba imbere aho ay’abandi bareba we yahinaga areba inyuma. Noneho bigatuma agendesha amaguru n’amaboko kuko aribyo byamubangukiraga bikanamworohera.

Iyi ndwara yaje kumenyekana ku izina rya “recurvatum“, ariko muri icyo gihe uwo mukobwa bamufataga nk’ikintu kidasanzwe bakumva atanakwiriye kuba mubantu,kuko babonaga ari nk’ingamiya ibereye kwikorera imitwaro. Cyakora ageze ku myaka 16 y’amavuko ubwo hari mu mwaka w’1886 ngo yaje kwiyemeza kujya ku ishuri ariko andi makuru ye ntiyamenyekanye.

2.L’enfant à tête de lion.

Uyu bamwitaga ngo umwana w’Intare. Stephan Bibrowsky yavutse mu gihugu cya pologne mu mwaka w’ 1890 kandi avuka ku babyeyi bazima . indwara yamenyekanye nka hypertrichosis, ni indwara ituma igice kimwe cy’umubiri cyuzura ubwoya.

Stephan n’ubwo yabanaga n’ubu bumuga yahoraga yambaye neza cyane kugira ngo yereke abantu ko n’ubwo abana n’ikibazo nk’iki ari umuntu muzima kandi w’umunyabwenge. Yavugaga indimi 5 zose.

3.Frank Lentini.

Francesco Lentini yavutse mu mwaka wa 1889 mu guhugu cy’Ubutariyani mu kirwa cya Sicile. Uyu yari afite umwihariko kuko yavukanye ukugura kwa gatatu,byari ibitangaza cyane kuko uku kuguru wabanaga gufatiye ku mugongo kugasohokera mu rutirigongo.

Uyu nawe byaje kwemezwa ko biterwa n’uko bagombaga kuvuka ari impanga noneho bigapfuba noneho uku guru kumwe kw’impanga ye kukaza kuri we. Uyu yavukaga mu muryango w’abana 12,uyu mwana yahise ajugunywa n’ababyeyi be kuko bamufataga nk’inyamaswa. Yaje gufatwa n’umugira neza aba aribo bamurera kugeza ku myaka 8 y’amavuko nyuma yaje kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika ashaka akazi nyuma yaje kubona uwo bakundana nyuma baza kwibaruka abana 4 kandi bose bavutse ari bazima.

Ibi byose tubona biriho byahozeho na kera cyane. Imana ubwayo niyo izi impamvu yemera ko ibi bibaho kandi ifite n’ubushobozi ko ibi bitabaho. Ariko Imana ni Imana ibihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa