skol
fortebet

Nyamirambo: Muri Karifoniya umugabo yakubise urushyi mugenzi we acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 3000frw

Yanditswe: Saturday 07, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Nyamirambo muri Carifoniya umugabo yakubise mugenzi we urushyi amuziza ideni ry’ibihumbi 30,000frw yaramubereyemo ,Abagabo bakuze bari aho ndetse n’abashinzwe umutekano bamusaba ko bakwiyunga ndetse akanamuha ibihumbi 3000frw.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Nyakanga 2018 . Nyamirambo ahazwi nko muri Carifoniya mu mudugudu w’amahoro umugabo uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yakubise urushyi mugenzi we amuziza ko yatereye agati mu ryinyo akibagirwa kumwishyura ideni ry’amafaranga ibihumbi 30,000frw amaranye amezi 4 yaranze kumwishyura.

Bamwe mu baturage bari aho banenze ibyo uyu mugabo yakoreye mugenzi niko kumubwirako akwiye kwica amande kuberako ko amuhohoteye kandi we yashakaga ko amwishyura ideni amaranye naryo igihe yaranze kumwishyura .

Umugabo wakubiswe urushyi utangajwe amazina ye yireguye avugako hashize igihe kingana n’ukwezi adaca iryera umugabo yagurije amafaranga . Aho avugako ubusanzwe bari baturanye ku Mumena gusa we akaza kuhimuka akajya gutura mu Nyakabanda aho bicyekwa ko yaba ariyo ntandaro yatumye uyu mugabo akomeza kugwatira amafaranga y’abandi .

Abashinzwe umutekano mu Mudugudu w’Amahoro ubwo bahageraga basabye aba bombi kwiyunga bitaba ibyo bakajyanwa mu buyobozi . Aba bombi baje gukiranurwa n’abagabo bakuze bari aho basabye uwakubise mugenzi we urushyi guca bugufi akamusaba imbabazi ndetse akamuha amafaranga ibihumbi 5000frw gusa abasubiza ababwirako yari kuyamuha gusa muri ako kanya yamubonera ibihumbi 3000frw niko kubimuha ndetse amusezeranya ko mu mpera zuku kwezi azamwishyura amafaranga amurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa