skol
fortebet

Nyina wa Diamond yakubise Mobetto amurema uruguma amusanze mu gitanda cy’umuhungu we

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

skol

Sanura Kassim nyina wa Diamond yabwiye Ikinyamakuru Ijumaa ko yakubise Hamisa Mobeto akamurema inguma. Yavuze ko yamukubise nyuma y’uko yamusanze yari yararanye na Diamond mu rugo rwe ruru ahitwa Madale kandi ngo yamwihanije kenshi ko atamwifuza mu muryango we na gato.

Sponsored Ad

Ibi bibaye nyuma yuko Hamisa Mobeto na Diamond bavuye mu gitaramo kiswe Mboso mu cyumweru gishize. Yahamije ko uwo munsi yajyanye na Diamond mu gitaramo batashye ajya kuryama mu cyumba cye; mu gitondo tariki ya 14 Gicurasi 2018 nibwo yaciye ku cyumba cy’umuhungu we anamubaza uko yaramutse atungurwa no gukubitana na Mobeto intambara ihita irota.

Abajijwe niba hari ikosa yamukoreye rituma amukubita yasubije ko adakunda Hamisa ndetse ko igihe cyose azakandagira mu rugo rwe ari ukumukubita nta kindi

Yagize ati “Muri make simushaka, igihe cyose azakandagira hano iwanjye ni ukumukubita nta kindi.”

Yongeye ho ko yabajwe cyane nu uburyo yamuvuze mu kiganiro gica kuri Cloud Tv kitwa Shilawadu byamubabaje cyane ndetse atuma abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamutuka.

Mu mirwano yahuje Nyina wa Diamond ndetse na Hamisa ngo nuko Uyu mukecuru bafatanye umwanya munini bakirana uyu munyamideli ashakisha uburyo yamuva mu nzara ariko biba iby’ubu. Diamond ngo ni we wabakijije gusa ngo banze kurekurana.

Diamond yahise yitambika hagati yabo abuza nyina kongera gukubita Hamisa Mobeto ariko biba iby’ubusa akomeza kumutera imigeri no kumubwira amagambo mabi cyane. Uyu muhanzi yahise ashyira Mobeto mu modoka ahamagara umushoferi we amukura aho bwangu.

Twakwibutsa ko Hamisa kuri ubu ari umugore ufite abana 2 barimo umwe yabyaranye na Diamomd uzuzuza umwaka muri Kanama 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa