skol
fortebet

Nyuma y’amezi 3 uyu mukobwa yarabuze bamushakisha bamusanganye na Pasiteri bambaye ubusa

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe kingana n’amezi 3 umukobwa ukomoka mu gihugu cya Kenya yaraburiwe irengero ariko umuryango we ukomeza gushakisha wifashishije n’inzego z’umutekano, Byaje kurangira abonwe mu rusengero ari kumwe n’umusore uzwi nka Pasiteri, bose bambaye ubusa bitungura abantu uburyo babagamo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa nk’uko amakuru ava muri Kenya abivuga ari mu kigero cy’imyaka 13, bamuvumbuye ari kumwe n’umugabo w’imyaka 26 y’amavuko ucyekwaho kuba yari yaramugize umugore we ababyeyi b’uwo mukobwa batabiz.

Umusore wari yaratumye abura yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage babimenyesheje umuyobozi wo muri ako gace witwa Peter Oula wakiriye amakuru ko uwo mukobwa yari mu rusengero ari kumwe na se w’uwo muhungu mu gace ka Rangwe ,mu cyaro cya Homa Bay.

The Standard dukesha iyi nkuru yatangaje ko polisi yinjiye mu rusengero ihita ibona abo bombi bambaye ubusa.Ubwo umugabo yagerageje kwiruka ariko ku bw’amahirwe macye,abapolisi bahise bamucakira.

Umuyobozi wo muri ako gace yagize ati”Umusore yashakaga gucika ariko polisi yahise imucakira atarenze umutaru.Niwe ntandaro yatumye umukobwa areka ishuri kugira ngo umushake akiri muto”.

Oula yavuze ko umukobwa iwabo bamubuze mu gihe kingana n’amezi atatu ari nako ababyeyi be bahise batanga ikirego kuri polisi.

Ati”Twakurikiranye iki kirego nyuma y’uko ababyeyi b’umukobwa batangaje ko hashize amezi atatu umukobwa wabo abuze”.

Ubwo se w’umuhungu yashatse guhagarka ikirego avuga ko umukobwa yari yagiye mu rusengero ngo bamusengere.

Akomeza agira ati”Se w’umuhungu yaratubeshye,avuga ko umukobwa yaje mu rusengero kugira ngo asengerwe.Ibi byatumye dufata umwanzuro wo kuvuga ko ibyo atubwiye aribyo byatumye umukobwa yishyingira akiri muto”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa