skol
fortebet

Umugabo yabuze urubyaro imyaka irindwi afata icyemezo atwita umwana aranamubyara [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Trystan Reese, ku myaka 34 yibarutse umwana w’umuhungu nyuma yo kwiteza intanga ngabo kuko ku busanzwe uyu mugabo yari asanzwe yaravukanye nyababyeyi n’imisemburo ya kigore.
Uyu mugabo wabanaga n’umugore ariko barabuze urubyaro yabyaye nyuma y’imyaka myinshi agerageza kwiteza imisemburo ya Kigabo ariko bikaba byari byaranze. Nyuma yo kubona ko binaniranye nibwo yaje kwiteza intanga ashaka kwibyarira dore ko yari yaranze ko bamukuramo (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Trystan Reese, ku myaka 34 yibarutse umwana w’umuhungu nyuma yo kwiteza intanga ngabo kuko ku busanzwe uyu mugabo yari asanzwe yaravukanye nyababyeyi n’imisemburo ya kigore.

Uyu mugabo wabanaga n’umugore ariko barabuze urubyaro yabyaye nyuma y’imyaka myinshi agerageza kwiteza imisemburo ya Kigabo ariko bikaba byari byaranze. Nyuma yo kubona ko binaniranye nibwo yaje kwiteza intanga ashaka kwibyarira dore ko yari yaranze ko bamukuramo nyamabyeyi yari yaravukanye.

Trystan Reese n’umugore we Biff bishimiye uyu mwana bibarutse, uyu mwana bakaba baramuhaye izina rya Leo akaba yaravutse tariki ya 14 Nyakanga 2017 avukana ibiro 4,25 n’uburebure bwa santimetero 54.

Mu magambo yuzuye ibyishimo umva uko umuryango wa Trystan Reese wagaragaje ibyishimo batewe n’uyu mwana w’umuhungu bibarutse.

Uyu ni we mwana watwiswe n’umugabo

Bagize abati” Umubyeyi n’umwana bameze neza.Turishimye cyane turi mu bicu.”

Nyuma yo kumara igihe kinini nta mwana bafite uyu muryango waje kwakira abana babiri kugira ngo babarere, gusa kuri ubu bakaba bamaze kubona uwabo.

Ibitekerezo

  • witubeshya kko aba ni abatinganyi bishakiye kubyara ntago ari umuryango wabuze urubyaro.kdi uburyo bukoreshwa ngo abatinganyi babyare birazwi ko bibaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa