skol
fortebet

Nyuma y’uko aboze umubiri wose ,inyo zisigaye zimuvamo, Rugagi yamusengeye arakira- (Ubuhamya+Amafoto)

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Uwingabire Marie Louise umubyeyi ufite uruhinja rw’ibyumweru bitatu, arashima Imana ko ubu ari umubyeyi ukikiye uruhinja, nyuma y’uko yari yaraboze munda,asigaye ava amashyira mu bice byo hepfo ahari umwenge hose, ubwo yahuye na Bishop Rugagi yaramusengeye maze Imana iramukiza ubu aravuga imirimo Uwiteka yamukoreye.
Marie Louise mu magambo ye yagize ati:” Narwaye umwaka wose wa 2015, ubwo nari narafashwe no kwishima umubiri wose , ubundi byamfashe ari uduheri twahereye mu kwaha, ariko (...)

Sponsored Ad

Uwingabire Marie Louise umubyeyi ufite uruhinja rw’ibyumweru bitatu, arashima Imana ko ubu ari umubyeyi ukikiye uruhinja, nyuma y’uko yari yaraboze munda,asigaye ava amashyira mu bice byo hepfo ahari umwenge hose, ubwo yahuye na Bishop Rugagi yaramusengeye maze Imana iramukiza ubu aravuga imirimo Uwiteka yamukoreye.

Marie Louise mu magambo ye yagize ati:” Narwaye umwaka wose wa 2015, ubwo nari narafashwe no kwishima umubiri wose , ubundi byamfashe ari uduheri twahereye mu kwaha, ariko tugenda tundya umubiri wose, nishima kugeza aho n’inzara zatangiye kundya , mfata mukushi [Igisokozo] akaba ariwo njya nishimisha kugira ngo inzara ziruhuke, kuko nazo numvaga zenda kuzavamo.

Ubwo nakomeje kuremba ndatonyoka umubiri wose, noneho ahari umwenge mu gice cyo hepfo hose hakavamo amashyira, kugeza aho hatangiye no kujya havamo inyo zikantondagira umubiri wose, kuko no mu birenge hari harajemo ibintu by’ibiture bikagenda bimeneka kuburyo ntabashaga gukandagira.

Ubwo nari narivuje mu Bitaro byinshi cyane, Kibagabaga, Kanombe,… noneho bigera aho tujya mu ma Prive ariko nkanywa imiti bambwira ngo n’indwara y’uruhu ariko bikanga bikaba iby’ubusa ndaremba,…Ubwo hari umudogiteri witwa Kimonyo, twasanze mu mugi mu ivuriro rya Prive, yaje kundeba arambwira ngo ibi ntabwo ari uburwayi bw’uruhu, ngo ahubwo barandoze ngo ningende mu bavuzi ba Kinyarwanda.

Ubwo nabwo nagiyeyo, bampa imiti myinshi, ndayinywa ariko ntibigire icyo bitanga, nibwo abantu batangiye kumbwira ngo nzajye gusenga, kuko ibindi byose byananiranye. Ubwo natangiye kujya aho abantu banjyanye ngo bari gusenga. Ariko ntibyampiriye kuko nagiye mw’Izindiro, baranyirukana, ubanza narabanukiraga. Ariko naje kuzinukwa cyane, ubwo najyaga gusengera Indera hanyuma bakanyirukana ngo njyewe ndi Aline wapfuye ngo ujya wihindura umuntu kandi ari umuzimu.

Ubwo naratsembye mbabwira ngo ntabwo ndi Aline ndetse simuzi ari uko njyewe ndwaye gusa nkeneye ko bansengera, barabyanga baranyirukana ngo ningende. Ubwo natashye noneho ndikwitonganya nkabwira Imana nti: Wa Mana we uyu mwuka ni wowe wawumpaye wisubize ubundi ibyanjye birangire.”

Uko Marie Louise yahuye na Bishop Rugagi ari nawo munsi we wo gukira:
Marie Louise yakomeje avuga uko yaje guhura na Bishop Rugagi hanyuma guhera ubwo biba inzira ye yo gukira mu magambo ye ati: ” Ubwo haje kuza undi muntu arambwira ngo waje ko hari ahantu Kimisagara basengera abantu bagakira. Mbaza kubyanga mubwira ngo ntabwo nshaka abantu bamvugiraho ngo ndi Aline wihindura umuntu kandi yarapfuye, cyangwa abaza kunyirukana, dore ko ubwo nari maze kubora uruhande rumwe. Ubwo yaranyinginze ariko mbona byose n’ubundi ari ugupfa no gupfa, ndavuga ngo ntacyo reka nze tujyane.

Ubwo narahageze mbona abadiyakoni banyakiranye ubwuzu njya kwicara nuko Pasteri yaje kuza( Aha ni Bishop Rugagi yavugaga) arabwiriza arangije abwira abantu ibyabo, aza no kuvuga ngo: Umuntu uri muri iri Teraniro, warwaye kwishima kuburyo uruhande rumwe rwamaze no kubora Imana iramukijije.

Ubwo narabyumvise, ariko ndavuga ngo ubwo n’undi mugenzi wanjye uhari kuko njyewe Imana ntabwo inzi ntiyamvugaho. Ariko ubwo naje gutaha, ngeze mu rugo numva uruhu rurahinditse noneho rurakanyarara, ndavuga ngo noneho uyu we yasibye kunyirukana ahubwo ubanza yandoze,… Ubwo uruho rwarakomeye cyane noneho hahandi rwari rwaratemye harakomera cyane.

Ubwo ariko kubera ko bo nibura batari banyirukanye , naje gusubirayo gusenga, bansubizayo, n’uko Pasteri yongeye guhanura arongera aravuga ngo yewe muntu wari waraboze ntabwo gukanyarara kw’uruhu ari ukuremba, ahubwo uri gukira, kandi ndabarahiye Imana iravuze ngo uzakira ndetse nta n’inkovu n’imwe uzasigarana ku mubiri wawe.

Ubwo nibwo naje kwumva ko byaba ari njyewe Imana ivuze, ndavuga nti ariko muzi ko ngiye gukira di!. Ubwo koko byabaye urugendo rwo gukira, kuko Imana yaravuze ko nta n’ingaruka n’imwe y’uburwayi izambaho. Ubwo natangiye kujya noga nkabona kwakundi umubiri wari warakomeye ari nako ibisebe bigenda byuma, bigera aho byoze biruma, noneho nakwoga umubiri mubi ukagenda uvaho, hasigara umubiri wundi mwiza, ndetse naya mashyira yose arakama. Ubu mfite n’umwana w’ibyumweru bitatu nanabyaye neza narinfite ubwoba ko munda yanjye haboze hakangirika kuburyo ntabyara.”

Nguwo Marie Louise atararwara.
Aha yerekana uko umubiri we wari warabaye. Uruhu rwa mbere rwari rwaramanutse, reba aho ruhera ahagana hepfo kunda
Aha yerekana uko umubiri we wari warabaye. Uruhu rwa mbere rwari rwaramanutse, reba aho ruhera ahagana hepfo kunda.
Nguyu Marie Louise yajyaga gutanga ubuhamya bwe yarakize neza nta n’inkovu ndetse anakikiye uruhinja rwe.

Ibitekerezo

  • AMEEEN GLORY BE TO THE LORD

    Imana yarakoze,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa