skol
fortebet

Nyuma yo gufatwa ku ngufu n’abagabo batatu bose bahise banamwica amanitse ku giti(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 14, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa “Muzammil Bibi”ukomoka mu gihugu cya Pakistan yafashwe ku ngufu n’abagabo 3 b’abagizi ba nabi maze barangije baranamwica basiga bamumanitse ku giti.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi yo muri kiriya gihugu cya Pakistani ,ngo uyu mukobwa akomoka mu ntara ya Punjab akaba yafashwe n’abagabo 3 hanyuma mu gihe ngo ari kurwana nabo baje kumubabaza cyane,aho bamukubise bikabije ari nako bakora ibyabo,mu gihe barangije kumukorera ibya mfura mbi ntibyagarukiye aho (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa “Muzammil Bibi”ukomoka mu gihugu cya Pakistan yafashwe ku ngufu n’abagabo 3 b’abagizi ba nabi maze barangije baranamwica basiga bamumanitse ku giti.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi yo muri kiriya gihugu cya Pakistani ,ngo uyu mukobwa akomoka mu ntara ya Punjab akaba yafashwe n’abagabo 3 hanyuma mu gihe ngo ari kurwana nabo baje kumubabaza cyane,aho bamukubise bikabije ari nako bakora ibyabo,mu gihe barangije kumukorera ibya mfura mbi ntibyagarukiye aho kuko bahise banamushyira mu mugozi maze baramuniga nuko bamuzirika ku giti.

Polisi ya Pakistani iravuga ko ari ubwa mbere babonye ubugizi bwa nabi bumeze kuriya mu gihugu cyabo,nkuko Sadaqat Ali Chohan yabivuze,yavuze ko amaze imyaka 22 muri polisi ariko ngo ni ubwa mbere abonye ubugizi bwa nabi nka buriya,kuko ibi mperuka kubyumva mu gihugu cy’abaturanyi cy’ubuhindi,akomeza agira ati “ubu umurambo w’uyu mwana w’umukobwa twawujyanye kwa muganga aho bari kuwusuzuma,kandi n’abacyekwaho ubu bugizi bwa nabi nabo ubu turabafite”.

Naho ababyeyi buyu mukobwa bavuze ko bamaze ijoro ryose bari k’umushakisha nibwo mu gitondo baje ngo kubona umurambo w’uyu mwana w’umukobwa umanitse ku giti.

Ibitekerezo

  • Kko Isi Yararangiyepe! Ababanubakwiye Gufungwaburundu

    Nizere ko nabo bazabamanika.

    Mbega abantu! Babice urwagashinyaguro nabo! bajye babaca agatoki, ejo babace ururimi, ejobundi babace akaboko kugeza bapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa