skol
fortebet

Nyuma yo gukora amahano,umugabo yateraniwe n’abagore maze bamukubita nk’iz’akabwana kugeza apfuye(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko witwa Mithun Hansda wo mu gihugu cy’u Buhinde yakubiswe n’abagore kugeza ashizemo akuka ke ka nyuma.
Uyu mugabo ashinjwa kuba yari yasambanyije umwana w’imyaka 8 yarangiza akanamwica, ibi akaba yabikoze ku munsi w’ubukwe bw’umuturanyi we. Abagore batari bacye bo mu gace uyu mugabo atuyemo bamufashe babanza kumuboha hanyuma bamujyana ahantu hiherereye baramukubita bamuhindura inoge ku buryo bene we bahamukuye bajya kumusezeraho. Ibitangazamakuru byo mu buhinde (...)

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko witwa Mithun Hansda wo mu gihugu cy’u Buhinde yakubiswe n’abagore kugeza ashizemo akuka ke ka nyuma.

Uyu mugabo ashinjwa kuba yari yasambanyije umwana w’imyaka 8 yarangiza akanamwica, ibi akaba yabikoze ku munsi w’ubukwe bw’umuturanyi we.

Abagore batari bacye bo mu gace uyu mugabo atuyemo bamufashe babanza kumuboha hanyuma bamujyana ahantu hiherereye baramukubita bamuhindura inoge ku buryo bene we bahamukuye bajya kumusezeraho.

Ibitangazamakuru byo mu buhinde bivuga ko uyu mugabo wari utuye mu mujyi wa Dumka yasambanyije umwana w’umukobwa wari watashye ubukwe n’abandi bana, akaba yamufatiye ku kiyaga cyari hafi aho abo bana bo bari bigiriye gukina n’amazi.

​Hansda ashinjwa kuba yaramaze gusambanya uyu mwana yarangiza akamwica ari na cyo cyakongeje uburakari budasanzwe abaturage bo muri kariya gace, abagore bakaba ari bo bafata iya mbere mu kwihimura kugeza anogonotse.

Ubwo abandi bana batahaga uyu we akabura, umuryango we nibwo watangiye kumushakisha. Ubwo basangaga umurambo we ku ngengero z’icyo kiyaga, ababonye uyu mugabo barimo naba bana bari kumwe na nyakwigendera bakaba ari bo bamutanga.

Roshan Gudiya , umuvugizi wa polisi muri kariya gace yavuze ko iperereza rigikomeje ngo barebe neza koko niba uwo mwana yari yanafashwe ku ngufu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa