Kigali

Nyuma yo gusambanya ku gahato umugore bakamwambika ubusa mu modoka itwara abagenzi,abagabo 3 bakatiwe igihano cy’urupfu

Udushya   Yanditwe na: Martin Munezero 20 July 2017 Yasuwe: 2414

Tariki ya 19 Nyakanga 2017, abagabo batatu b’Abanya-Kenya bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu umugore, bakamwambika ubusa mu modoka itwara abagenzi babirangiza bakanamwiba ibyo yari afite byose.

Ibi byaha byakozwe n’aba bagabo mu mwaka w’2014, uwitwa Nicholas Mwangi watwaraga imodoka itwara abagenzi, Meshack Mwangi wari ‘Convoyeur ‘ n’undi witwa Edward Ndung’u bahamijwe icyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko n’icyaha cyo guhohotera no gufata ku ngufu.

Aba bagabo kandi bari bahawe n’igihano cyo gufungwa imyaka 25 ku cyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya ariko gihita kiburizwamo n’igihano cy’urupfu bahanishijwe ku cyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko.

Umugore wahohotewe yabwiye urukiko ko muri bus itwara abagenzi hari harimo abagabo bagera kuri barindwi bose bashakaga kumusambanya, ariko ngo akababeshya ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ubwo amashusho y’aya marorerwa aba bagabo bakoreye uyu mubyeyi yafatishijwe telephone igendanwa yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, yatumye mu gihugu cya Kenya abagore ibihumbi n’ibihumbi birara mu mihanda bamagana ayo mabi yari yakorewe mugenzi wabo.

Bimwe mu byo aba bagabo bambuye uyu mugore, birimo amashilingi yo muri Kenya angana na 10.200 na $102.

Ngo banamutwaye telephone yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy ifite agaciro $270, bamutwara icupa ry’umubavu (Perfume), n’agakapu karimo ibindi bikoresho byari bifite agaciro $417.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Nzeri 2014 mu murwa mukuru wa Nairobi kuri station ya Essence.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri yahanuye ko Imana yisubiyeho ikuraho urupfu rwa Perezida Robert...

Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2017 nibwo Pasiteri Philip Muguzada...
20 October 2017 Yasuwe: 1089 0

Umunyeshurikazi yatangaje benshi kubera igikapu yakoze mu birere(AMAFOTO)

Nyuma yo guca gutwara cyangwa gukoresha ibikapu bikoze muri plasitike...
19 October 2017 Yasuwe: 7195 4

Umugore ukoresha inzoka muri massage (AMAFOTO)

Umugore witwa Sarah Zaad ufite imyaka 43 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya...
19 October 2017 Yasuwe: 7018 0

Reba umugore ujya agirira ishyari imbwa bashyingiranywe iyo yahuje urugwiro...

Mu gihugu cy’u Bwongereza umugore w’imyaka 43 witwa Wilhelmina Morgan...
19 October 2017 Yasuwe: 4102 0

Ingurube ziteye mu buryo budasanzwe zateje impaka (AMAFOTO)

Muri Cambodia mu gace ka Banteay Meanchey haherutse kugaragara ubwoko...
19 October 2017 Yasuwe: 2739 0

Umukobwa wahohotewe muri bisi kubera kwambara ikabutura [VIDEWO]

Asena Melisa Sağlam yahohotewe ari muri minibisi mu mujyi wa Istanbul muri...
18 October 2017 Yasuwe: 2178 0