skol
fortebet

Nyuma yo kwihinduza umugore akomeje guterwa agahinda nuko abana be ntawumuvugisha(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Caitlyn Jenner, se w’abavandimwe ba Kim Kardashian yavuze ko hashize amezi menshi yarahejwe na bamwe mu bo mu muryango we barimo na Kim Kardashian wigeze kugaragaza kumushyigikira ubwo yihinduraga umugore. Caitlyn Jenner mbere atarihinduza umugore
Caitlyn Jenner yihinduje igitsina aba umugore muri Mata 2015, yanahise ava ku izina rya Bruce Jenner afata iry’abagore. Bikimenyekana ko ashaka kwihinduza umugore, byabanje gutungura abana be, birabatangaza ndetse biranababaza cyane ubwo (...)

Sponsored Ad

Caitlyn Jenner, se w’abavandimwe ba Kim Kardashian yavuze ko hashize amezi menshi yarahejwe na bamwe mu bo mu muryango we barimo na Kim Kardashian wigeze kugaragaza kumushyigikira ubwo yihinduraga umugore.

Caitlyn Jenner mbere atarihinduza umugore

Caitlyn Jenner yihinduje igitsina aba umugore muri Mata 2015, yanahise ava ku izina rya Bruce Jenner afata iry’abagore. Bikimenyekana ko ashaka kwihinduza umugore, byabanje gutungura abana be, birabatangaza ndetse biranababaza cyane ubwo yasohokaga mu kinyamakuru cya InTouch afite isura y’abagore, ariko nyuma baje kumva ibyifuzo bye baramushyigikira.

Nyuma y’igihe atumvikana cyane mu itangazamakuru, Caitlyn Jenner, yavuze ko muri iki gihe nta muntu ukimuvugisha mu bo mu muryango we ariko by’umwihariko Kim Kardashian na Kris Jenner wahoze ari umugabo we.

Mu kiganiro yari yatumiwemo cyitwa Good Morning Britain, Caitlyn Jenner w’imyaka 67, yagarutse ku mibanire ye n’umwana we nyuma y’igitabo yasohoye yise “Secrets of My Life : A History” avugamo impamvu zatumye ahitamo kwihindura umugabo.

Yumvikanisha kurakara, yagize ati “Nyuma y’igitabo ntabwo ndongera kuvugana na Kris. Kim we hashize nk’amezi atandatu cyangwa icyenda atamvugisha.”

Yakomeje ati “Kim… Nkunda Kim, ni umuntu mwiza, mufitiye icyubahiro cyinshi kuba ari umubyeyi, umushabitsi, gusa na we cyo kimwe na Kris, ibyemezo bye biba byanzuye.”

Caitlyn Jenner yavuze ko ari akababaro gakomeye kuri we kuba atakiri kumwe n’abana be mu mitekerereze imwe, avuga ko kubyumva bimugora, ati “Ni igihombo gikomeye mu buzima bwanjye, atari ukuba ntakibifite, kuri njye birababaje nkunda abana banjye cyane, narabakujije, mu by’ukuri natakaje imyaka 25 ndi kumwe na bo mu buzima.

Bruce Jenner kuri ubu ufite imyaka 67 ndetse akaba yarihinduje igitsina yatandukanye na nyina wa ba Kardashian muri 2013 gusa muri Nzeri 2016 bari bagishakisha impapuro zibemerera kubona gatanya buri wese agaca inzira ze. Baretse kubana bafitanye abana babiri barimo Kendall na Kylie Jenner.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa