skol
fortebet

Padiri yakubise inkoni nyinshi umugore ubwo yageragezaga kumukuramo amadayimoni birangira ataye ubwenge

Yanditswe: Friday 18, Oct 2019

Sponsored Ad

Umupadiri wo mu Buhinde mu gace kitwa Karnataka yagaragaye ari guhondagura umugore bivugwa ko yari yatewe n’amadayimoni birangira ataye ubwenge.

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu mugore bivugwa ko yari yatewe n’abadayimoni yazanwe n’umuryango we kwa padiri ngo ayamwirukanemo,aho gukoresha amasengesho akoresha inkoni birangira uyu wazanwe nk’umurwayi ataye ubwenge.

Uyu mugore yazanwe mu rusengero ari kurira cyane,umuryango we uhamagara padiri ngo aze amusengere,niko guhita ava mu cyumba cye afite inkoni ahondagura uyu mugore kugeza ataye ubwenge.

Uretse gukubitisha inkoni uyu mugore,padiri yamukuruye imisatsi cyane ntiyita ku mbabazi yasabwaga n’uyu murwayi.

Nubwo uyu mupadiri yari abizi ko ari gufatwa amashusho,yakubise uyu mugore cyane kugeza ubwo ataye ubwenge,amuvugiraho amagambo arangije aramurekura.

Hirya no hino ku isi amadini arimo Ababuda,amadini amwe namwe ya gikirisito,Abahindu,Abayuda ‘n’abatayisite,bakunda kwirukana imyuka mibi mu bayoboke babo babakubita,babazunguza n’ibindi.

Mu minsi ishize umugabo witwa Pablo Martinez w’imyaka 31 utuye muri Arizona,USA yataye umwana we w’umuhungu mu mazi ari kubira mu rwego rwo kumwirukanamo umudayimoni bimuviramo gushya cyane.Polisi imenye aya makuru yahise imufunga.

Ibitekerezo

  • Aba biyita ngo ni "abakozi b’imana",akenshi baba bateka imitwe bishakira amafaranga.Niba koko bari abakozi b’Imana,basengera hamwe kandi mu dini rimwe gusa.Buri wese ashinga idini rye kugirango icyacumi kimugereho.Mu gihe Yesu n’Abigishwa be bali abakene,izi ngirwa bakozi b’imana barakize cyane.Abana babo biga I Burayi no muli Amerika,abagore babo bakajya kubyarira muli Amerika.Muli Matayo 10:8,yesu yasabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Ndetse n’iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Abakristu nyakuri nabo niko babigenza.Bajya mu nzira nabo bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa