skol
fortebet

Pasiteri David aribasiwe bikomeye nyuma yo kwangiza umugore we(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Pasiteri David Steven mu mazi abira nyuma yo kwangiza bikomeye umugore we asigara
- Umupasiteri wakubise umugore we
- Pasiteri David Steven yahiritse umugore we

Sponsored Ad

Umupasiteri wo mugihugu cy’Ubudage, ufite inkomoko yo muri Nigeria, yangije bikomeye umugore yashatse, ubwo yamusunika nyuma yo kurakaranya, akagwa ku madaraza [Escariers], agakomereka cyane hafi yo kwitaba Imana.

David Steven , Umupasiteri wo mu Budage akaba afite inkomoko mu gihugu cya Nigeria ho muri leta ya Edo, yari yikoze munda ubwo yasunikaga umugore we akagwa hasi ku madaraza [Escariers], nyuma yo kugirana ubwumvikane buke bwatumye umujinya wa bombi uzamuka.

Nk’uko ibinyamakuru byinshi byabisobanuye, nyuma yo gusunikwa akagwa hasi mu buryo butunguranye, uyu mugore yarakomeretse bikabije ku gice cy’umutwe we [mu maso], ariko Imana ikinga akaboko agezwa kwa muganga akirimo akuka.

Yiregura asa nk’unyomoza ibyamuvuzweho, Pasiteri David Steven, yavuzeko atigeze akubita umugore we. Ati: “Twagiranye ubwumvikane buke, nyuma y’ibyo umugore wanjye agarutse, ngerageza kumukingurira mubwira neza mu magambo y’urukundo, ariko ntungurwa cyane no kumubona asa nk’uwacanganyukiwe, ni ko guhita anyerera akubita umutwe hasi arangirika”

Pasiteri David Steven, agira inama abagore ko badakwiye kwihutira kurwana n’abagabo babo mu kibazo bahura na cyo icyaricyo cyose n’uko cyaba kimeze kose.

Abenshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga na bamwe mu bayoboke b’idini ye babashije kubona ubu butumwa bw’uyu mugabo asobanura aniregura ku byabaye ku mugore we, bavuzeko abivuga uko ashatse mu rwego rwo kugirango yirengere gusa. Bakamushinja kujijisha Imana ngo ni umukozi wayo, bavugako nta mukozi w’Imana w’ukuri wajya ku mbuga nkoranyambaga kuvugiraho ibintu nk’ibyo nyuma yo gukubita umugore we bene kariya kageni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa