Kigali

Pasiteri yariwe n’intare nyuma yo kwirarira ku bayoboke be ko afite imbaraga zo kuyiturisha

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 July 2019 Yasuwe: 12207

Pasiteri akaba n’umuhanuzi witwa Alec Ndiwane ukuriye itorero rya Zion Christian Church yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga muri pariki agakinisha intare zarimo zirya umuhigo birangira imwe imurumye ikibuno.

Uyu mupasiteri yabwiye abayoboke be ko Imana yamuhaye ubushobozi bwo guturisha intare niko kuzisanga muri pariki yitwa Kruger National Park iherereye muri Afurika y’Epfo atangira kuzikinisha imwe imwirukaho imukubita hasi,itangira kumuruma ikibuno atabarwa n’abarinzi b’iyi pariki.

Mbere yo gusura iyi pariki pasiteri Ndiwane yabwiye abayoboke be ko Imana ihambaye ndetse ishobora kurinda umuntu amenyo y’intare niko kujya kubibereka birangira bimugendekeye nabi.

Uyu mupasiteri yegereye izi ntare aho zari ziri kurya intare zari zimaze kwica atangira kuvuga mu zindi ndimi no kuzegera azikanga,nibwo imwe yamwirutseho arahagarara gato arasenga,ikomeza kumwegera yasaze cyane ubwoba buramutaha afumyamo ariruka.

Iyi ntare yakomeje kumwirukaho birangira imutuye hasi,imuruma ukuboko n’ikibuno gusa kubw’amahirwe abarinzi ba Pariki bamugeraho itaramwica.

Abashinzwe kurinda iyi pariki batangaje ko batari bazi ko uyu mupasiteri ashaka gukora igikorwa cy’ubwiyahuzi ariyo mpamvu bamutabaye bakererewe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kamiya

    Ikigoryi kitagira ubwenge nabuke. Imana se ihurira he n’intare bakoze kumukiza ntiyamwica azatangr ubuhamya ko imana itivanga mu mikorere yibyo yaremye. Bajye babeshya injiji ziyoboke abantu ngo ziyobotse imana.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umwana w’umuhungu yishimuse kugira ngo abone amafaranga yo kujya mu...

Nigeria mu mujyi wa Jos, umusore w’imyaka 15 wari ukeneye kujya mu birori...
17 August 2019 Yasuwe: 1094 0

Umugore w’imyaka 38 yavuze akaga yahuye nako ubwo yateraga akabariro...

Umugore witwa Charlotte Rose w’imyaka 38 uba mu mujyi wa London mu...
17 August 2019 Yasuwe: 5730 0

Umugabo waciwe ukuguru n’imashini ivanga sima yateye benshi agahinda

Umufundi witwa Sebastian Glyda w’imyaka 27 ukomoka mu Bwongereza, yamaze...
16 August 2019 Yasuwe: 4740 1

Ghana: Umuganga yababaje benshi kubera ibyo yakorewe n’umukunzi we wamucaga...

Umuganga wo muri Ghana witwa Akosuah May yababaje benshi ubwo yatangazaga...
16 August 2019 Yasuwe: 7088 0

Umugore n’umugabo bakoze ubukwe bambaye imyenda yo kogana baciye ibintu...

Umugore n’umugabo batatangajwe amazina batunguye benshi kubera amafoto...
15 August 2019 Yasuwe: 7565 1

Umwana yishwe n’ingona yamukuye mu bwato yarimo we n’abavandimwe...

Umwana w’umuhungu w’imyaka 10 ukomoka ahitwa Balabac muri Philippines,yahuye...
15 August 2019 Yasuwe: 3689 2