Kigali

Pasiteri yasambanyije umukobwa w’imyaka 12 nyuma yo kubeshya nyina ko agiye kumuvurira ku mugezi

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 June 2019 Yasuwe: 2727

Umupasiteri w’imyaka 51 ukomoka muri Afurika y’Epfo yakoze amahano yamenyekanye ku isi yose ubwo yamburaga umwana w’umukobwa w’imyaka 12 nyina amubeshya ko agiye kumuvurira ku mugezi bahageze amusambanya ku ngufu.

Uyu mupasiteri yafashe uyu mwana w’umukobwa wari urwaye, amujyana ahitwa Thabazimbi muri Limpopo muri Afurika y’Epfo abeshya ko agiye kumuvura,ahamugejeje ahita amukuramo imyenda atangira kumusambanya ku ngufu.

Nyina w’uyu mwana yatangiye kubunza imitima ubwo yategerezaga umukobwa we akamubura niko gusaba umugabo we ko yajya kumushaka.

Umuvugizi wa Polisi muri Afurika y’Epfo, Colonel Moatshe Ngoepe yavuze ko uyu mugabo yahuye n’umukobwa we yambaye ubusa hejuru ari gusaba ubufasha niko guhita avumbura ko uyu mupasiteri yamusambanyije ku ngufu.

Colonel Moatshe Ngoepe yagize ati “ Uyu mupasiteri yafunzwe kuwa 17 Kamena ubwo yageraga mu rugo rw’umukobwa yasambanyije saa kumi n’igice z’amanywa mu masengesho y’uruhererekane,abwira nyina ko umukobwa we arwaye agomba kumujyana akamuvurira ku mugezi wo hafi aho.

Nyuma yo kubona ko umwana we yatinze,umugore yabimenyesheje umugabo we,aza kubakurikira ku mugezi ahura n’umukobwa we yambaye ubusa hejuru asaba ubufasha kubera ko pasiteri yamufashe ku ngufu.”

Colonel Moatshe Ngoepe yavuze ko ibikorwa byo gufata ku ngufu abana bikwiriye kwamaganwa ndetse uyu mupasiteri yatawe muri yombi kugeza ubwo azagerezwa imbere y’urukiko.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umufana yaciwe ukuboko n’ibishashi yashatse guturitsa afana ikipe...

Umufana w’ikipe ya Athletico Paranaense yo muri Brazil yahuye n’uruva gusenya...
20 September 2019 Yasuwe: 2658 0

Hakozwe Ama-Robot azajya yifashishwa mu gikorwa cy’ibwiriza butumwa mu idini...

Umunyamerika witwa Theologian Ilia Delio uzwiho ubunarariboye mu bijyanye...
20 September 2019 Yasuwe: 2741 1

Umukobwa w’uburanga w’imyaka 27 yemeye gushyingiranwa n’umupfumu umurusha...

Umukobwa witwa Nuraeni ukomoka muri Indonesia w’imyaka 27 aherutse guca...
19 September 2019 Yasuwe: 5041 1

Umuhinde wameze ihembe ritangaje yabazwe umutwe barikuramo [AMAFOTO]

Umugabo witwa Shyam Lal Yadav w’imyaka 74 amaze imyaka 5 amera ihembe...
18 September 2019 Yasuwe: 4993 0

Umugeni yishwe n’umutima habura iminota mike ngo asezerane

Umugore witwa Jessica Guedes ukomoka mu gihugu cya Brazil yishwe n’umutima...
18 September 2019 Yasuwe: 3605 1

Umugeni yatunguye umugabo we n’abitabiriye ubukwe ubwo yabuzagamo yambaye...

Umugeni utavuzwe amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yangaga...
17 September 2019 Yasuwe: 7661 0