skol
fortebet

Pasiteri yashatse gukora ibidasanzwe nk’ibya Yesu bimuviramo gupfa

Yanditswe: Friday 17, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Pasiteri mu gihugu cy’Afurika y’Epfo witwa Alfred Ndlovu aherutse kwicwa n’inzara nyuma yo gushaka kwiyiriza ubusa nkuko Yesu yabikoze iminsi 40 n’amajoro 40.

Sponsored Ad

Uyu mu pasiteri washatse kwiyiriza ubusa iminsi 40 n’amajoro 40, yapfuye asigaje iminsi 10 kuko yavuyemo umwuka amaze iminsi 30.

Alfred Ndlovu w’imyaka 44 y’amavuko ngo yavuye murugo ku wa 17 Kamena 2016 ajya mu ishyamba mu masengesho yari agamije kumuhuza n’Imana no kwitandukanya n’iby’Isi. Yari asanzwe azwi aho asengera no mu bavandimwe be nk’umuntu wihaye Imana kubera ibyo yakoraga.

Gushaka gukora nk’ibyo Yesu yakoze rero ngo nibyo byatumye apfa, gusa ngo nta yindi ndwara yigeze mu buzima bwe. Aho mu ishyamba yiberaga ngo yahabaga wenyine nyuma umuntu arahanyura abona umurambo we ahita atabaza polisi.

Uyu we yarohamye ashaka kwigana Yesu kugenda hejuru y’amazi

Aya makuru dukesha ikinyamakuru newslexpoint avuga ko atari ubwa mbere umupasiteri apfuye ashaka gukora ibitangaza Yesu yakoze kuko hari n’undi uherutse kurohama mu mazi arapfa muri Kamena uyu mwaka, ashaka kwigana Yesu agenda n’amaguru hejuru y’amazi.

Pasiteri Jeremiah Mahlangu wo muri White river yapfuye azira gushaka kwigana Yesu agendagenda hejuru y’amazi.

Pasiteri Mahlangu w’imyaka 35 y’amavuko ngo yashatse kwereka ibihumbi n’ibihumbi by’abakiristo mu muhango wo kubatiza ko ashobora kwigana Yesu akagendagenda hejuru y’amazi maze aribira asamirwa hejuru n’ingona zihita zimurya.

Uyu mu pasiteri amaze gusoma muri Matayo 14:22-33, yabwiye abamukurikiye ko Imana yamubonekeye imubwira ko kubera kwizera afite, ashobora gukora ibitangaza nk’iby’Imana.

Agitera intambwe ya kabiri acyinjira mu mazi, yisanze yarohamye . Kuva ubwo ntiyigeze agaruka ku Isi

Ibitekerezo

  • Bene aba,bapfa kubera KWIYEMERA.Mu byukuri,ni SATANI ubakoresha.Ni kimwe na Pastors bamaze amafaranga y’abayoboke babo bababeshya ko babasengera bakabona ubukire,promotion ku kazi,Fiyanse,urubyaro,...Ndetse n’inyatsi,umwaku bikagenda.Baramutse koko ari abakristu b’ukuri,ntabwo bayoba bigeze aha cyangwa ngo barye amafaranga y’abandi.Ni kimwe n’abajya I Kibeho bibwira ko babonekerwa na Maliya.Naho ni Satani ibakoresha,kubera ko imana ikumva,aho wayisengera hose.Ibyo babona I Kibeho bagakeka ko ari Maliya,ni Amadayimoni.Imana idusaba guhunga bene aba babeshya ngo bakorera imana,ariko mu byukuri bagamije ifaranga.

    Rwose nkaba bagiye bapfa ntakibazo. Uwiyishe ntaririrwa. Imana ni Imana n’abantu nabantu. Uwigana ingendo yundi rero aratagataga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa