skol
fortebet

Perezida Duterte yatangiye gukekwa amababa nyuma yo kuvuga ukuntu yakorakoye umukozi w’iwabo asinziriye

Yanditswe: Monday 31, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte w’imyaka 73 yatangiye gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu no kubuza umudendezo abagore nyuma yo gutangaza ko akiri ingimbi yakorakoye umukozi w’iwabo asinziriye.

Sponsored Ad

Amatsinda ashinzwe uburenganzira bw’abagore yatangiye gushinja Rodrigo Duterte guhohotera abagore ndetse no gukangurira abantu gufata abagore ku ngufu nyuma yo kuvugira mu ruhame ko yakorakoye umukozi wari usinziriye.

Mu rwenya rwinshi perezida Rodrigo Duterte wa Philippines yabwiye abantu ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ukuntu yagiye kwaka penetensiya padiri,akamubwira uko yinjiye mu cyumba cy’umukozi akamukorakora yasinziye ubwo yari ingimbi yiga mu mashuli yisumbuye.

Yagize ati “Nakuyeho uburingiti…Nkora ku cyari imbere mu ipantaro.Ndamukorakora,arakanguka.Nahise mpunga mva mu cyumba.”

Duterte yavuze ko yabwiye padiri ko yagarutse muri icyo cyumba nyuma yongera gukorakora umukozi w’iwabo.

Ukuriye ishyaka rigamije guharanira uburenganzira bw’abagore muri Philippines rya Gabriela,witwa Joms Salvador yavuze ko ibyo Duterte yavuze ari amahano akwiriye kwegura kuko yafashe ku ngufu umugore.

Yagize ati “Ntabwo gufata ku ngufu umugore ari ukwinjiza igitsina mu cye.No gushora intoki cyangwa ikindi kintu mu gitsina cye uba umufashe ku ngufu.Akwiriye kwegura.

Duterte akunze gukora udushya twinshi aho mu minsi ishize yise Imana igicucu ndetse yasomeye mu ruhame umugore w’abandi muri Koreya y’Epfo.

Ibitekerezo

  • Presidents benshi barasambana.Muribuka ibyo CLINTON yakoreye umukobwa wakoraga muli president’s office.Muribuka MUGABE watwaye umugore wali secretary we,nyamara yari afite undi mugabo.Kaddafi we yari afite Laboratory yo gupima abagore n’abakobwa baryamanaga.Iyo Labo yabaga underground iwe.Uyishatse wayibona unyuze kuli Google.Ba Idi Amin,Mobutu,etc..bari bateye ubwoba kuli sex.Gusambana nicyo cyaha kizarimbuza abantu benshi kurusha ibindi ku munsi w’imperuka.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka,ni ukugira ubwenge buke.Niba twemera ko Imana yaturemye tugomba kuyumvira.Ibyubahiro n’ubukire ntacyo bimaze ejo uzapfa ntuzazuke ku munsi wa nyuma.It is stupid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa