skol
fortebet

Perezida Emmanuel Macron na Perezidante wa Croatia bibasiwe ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yagiye hanze bari gusomana [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

Abakunzi ba ruhago bakamejeje bari gusaba ko perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yatandukana n’umugore we Brigitte umurusha imyaka 25 akikundanira na Kolinda Grabar-Kitarovic uyobora Croatia bari bahuje urugwiro ku Cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Macron w’imyaka 39 yagaragaye yahuje urugwiro na Kolinda mu mukino hagati ndetse na nyuma y’umukino kuko bagiye kwiyakira bari kumwe bishyira benshi mu rujijo.

Uyu muyobozi wa Croatia washimishije benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ukuntu yitwaye mu gikombe cy’isi ashyigikira ikipe ye,byatumye ibona abakunzi benshi ku mukino wa nyuma.

Hashyizwe hanze amafoto aba bombi bari gusomana bituma benshi babasaba ko banoze ubushuti bwabo nubwo bose bubatse.

Kolinda ni umufasha w’uwitwa Jakov Kitarović ukora mu bijyanye n’umutekano muri Croatia bashyingiranywe mu mwaka wa 1996 ndetse kuri ubu bafitanye abana babiri.

Kolinda na Macron bahoberanye inshuro nyinshi muri stade ya Luzhniki ndetse na nyuma y’umukino bakomeje kugirana ibiganiro byimbitse.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa