skol
fortebet

Perezida Kenyatta yemereye abagabo gushaka abagore benshi

Yanditswe: Friday 03, May 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida Kenyatta yasinye itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi.

Sponsored Ad

Itangazo ryaturutse muri Perezidansi ya Kenya , ryemeje ko Perezida yashyize umukono kuri tegeko rivugurura irisanzwe rigenga ishyingirwa.

Iryo tangazo rigira riti “Ugushyingirwa ni ubushaked bw’ umugabo n’ umugore byaba monogamy(umugabo umwe n’ umugore umwe) na polygamy(umugabo umwe n’ abagore benshi).

Mu mushinga w’ itegeko harimo ingingo iha umugore wa mbere uburenganzira bwo kwemerera cyangwa kwangira umugabo we gushaka umugore wa kabiri. Iyi ngingo abagabo b’ abadepite bayiteye utwatsi ikurwamo.

Mu kwezi gushize umunshinga w’ iri tegeko ukimara kwemezwa abadepite b’ abagore bari mu bawamaganye. Abandi bawamaganye harimo inama y’ igihugu y’ amadini muri Kenya NCCK, ihuriro ry’ abagore b’ abanyamategeko FIDA

Kimwe no mu bindi bice by’ Afurika, gushaka abagore benshi ni umuco umenyerewe muri Kenya, aho noneho 50% by’ abaturage ari abisilamu.

Depite Junet Mohammed (umwisilamu) ati “Iyo ushatse umugore wa mbere agomba kumenya ko uwa kabiri n’ uwa gatatu bari mu nzira”, Depite Muhammed yabivugiye mu nteko ubwo baganiraga kuri uyu mushinga waje guhinduka itegeko.

Ibitekerezo

  • Aka ni akumiro.Nkuko Intangiriro 2:24 havuga,Imana yasabye "umugore n’umugabo kuba umubiri umwe".Nukuvuga ko batemerewe gushaka undi.Abaslamu bitwaza Isezerano rya Kera (ba Abraham,Dawidi,etc,...),Yesu yasobanuye ko impamvu Imana yabihoreye bagashaka abandi bagore,ngo nuko "bari barananiye Imana" (Matayo 19:6).Nta kabuza iyo ushatse undi mugore,havuka ibibazo bikomeye.Urugero,ejo naganiraga n’umugore watawe n’umugabo,arongora undi mugore.Yambwiraga ko umugabo we ashaka kwica abana babyaranye,kugirango batazamuserereza bamusaba umunani.Birababaje kubona ibyo muli Kenya bishyigikiwe na President hamwe na Parliament.Nyamara bitwa "abakristu".Nkuko Yesu yavuze,abakristu nyakuri ni bake cyane.Abo nibo bonyine Imana izaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi izabazura ku munsi wa nyuma.

    Ariko se koko iyi si iragana he?Abitwa Abakristu,nibo bica amategeko y’Imana.Uyu president wa Kenya,kimwe na Parliament ye,bitwa "abakristu".None barashaka Polygamy kandi Imana ibitubuza.
    Muli 1994,abategetsi b’u Rwanda bose bitwaga Abakristu.Nyamara hafi ya bose bakoze Genocide.
    Ibi bigaragaza ko amadini yatsinzwe.Ni ayo kwishakira umugati gusa kimwe n’abayobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa