skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yafunze abayobozi 2 batumye adatsinda ibitego ubwo yakinaga ruhago

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi yategetse ko bafunga abayobozi babiri kubera ko ikipe y’umujyi bayobora yamukiniye nabi mu mukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ye Alleluya FC n’iy’umugi wa Kiremba,bikarangira atabonye igitego kandi aba agomba gutsinda byanze bikunze. Uyu muperezida ukunda umupira w’amaguru cyane,yategetse ko bafunga abayobozi babiri bayobora Kiremba, Cyriaque Nkezabahizi n’umwungiriza we ushinzwe siporo Michel Mutama kubera ko bamugambaniye ubwo yari mu kibuga aconga (...)

Sponsored Ad

Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi yategetse ko bafunga abayobozi babiri kubera ko ikipe y’umujyi bayobora yamukiniye nabi mu mukino w’umupira w’amaguru wahuzaga ikipe ye Alleluya FC n’iy’umugi wa Kiremba,bikarangira atabonye igitego kandi aba agomba gutsinda byanze bikunze.

Uyu muperezida ukunda umupira w’amaguru cyane,yategetse ko bafunga abayobozi babiri bayobora Kiremba, Cyriaque Nkezabahizi n’umwungiriza we ushinzwe siporo Michel Mutama kubera ko bamugambaniye ubwo yari mu kibuga aconga ruhago bakamuteza abanye Congo bakamukinira nabi.

Aba bagabo bayobora umujyi wa Kiremba, batawe muri yombi ku wa Kane w’iki cyumweru nyuma y’uyu mukino, bashinjwa ko bagiye mu nkambi y’impunzi z’abanye-Congo iri muri ako gace bagatira abakinnyi bakiniye nabi uyu muperezida hafi yo kumuvuna cyane ko batari bamuzi.

Nkurunziza aba agomba kubona igitego byanze bikunze

Nkurunziza ukina nka rutahizamu,akina imikino 3 buri Cyumweru ndetse aba agomba kuva mu kibuga abonye igitego kuko abakinnyi b’Abarundi birinda kumwegera kugira ngo atabamerera nabi nyuma y’umukino.

Aba banye-Congo bari baje guhaha,bakomerekeje Nkurunziza,ndetse uko yafataga umupira baramwegeraga bakamutura hasi byatumye afunga aba bayobozi 2 abashinja kumugambanira.

Nkurunziza yabaye umwarimu wa siporo muri Kaminuza y’Uburundi,aracyakora imyitozo yo koga ndetse no gusiganwa ku magare ndetse yubatse stade ijyamo abantu 9000 mu gace avukamo ka Ngozi.

Ibitekerezo

  • UYU NI PEREZI KWELI GUSAKO TWE ABAKONGOMANI TUNAGOMBA KUMUSHYIRA HASI Nje ndi hano masisi

    Nyamara yiyita umurokore kandi ariwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica.Aherutse kubwira abantu ko n’imana ari imbonerakure.Birababaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa