Kigali

Perezida Trump yateye ububyara mugenzi we agendeye kuri Cristiano Ronaldo

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 30 June 2018 Yasuwe: 3409

Mu ruzinduko rw’ akazi Perezida wa Portugal Marcelo Rebelo de Sousa yagiriye I Washingtond DC muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yarase umunyapoltugal Cristiano Ronaldo watakira ikipe ya Real Madrid aba ahaye urwaho Perezida Donald Trump baterana ubuse.

Bari babikomoje ku gikombe cy’ Isi kirimo kubera mu gihugu cy’ Uburusiya. Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika ntabwo cyabashije kwitabira iyi mikino kuko cyaviriyemo mu majonjora.

Perezida Sousa asa nuwakoze ikosa rito yibutsa Perezida Trump ko umukinnyi mwiza ku Isi ari umunyapoltugal.
Donald Trump yahise arita mu gutwi ati “Njye ntabwo ndi umufana ukomeye w’ umupira w’ amaguru. Nta bintu byinshi nzi mu mupira w’ amaguru”

Iki kiganiro bakigiranye ubwo Perezida Marcelo Rebelo De Sousa yari yasuye ibiro bya Perezida wa Amerika White House.

Perezida Sousa yagize ati "Ntiwirengagize ko Portugal ifite umukinnyi wa mbere ku isi”

Sousa yavuze ibi mu gihe bigoye cyane kwemeza umukinnyi wa mbere ku isi hagati ya Messi wo muri Argentine na Cristiano Ronaldo wo muri Portugal.

Ibi Perezida Trump ntiyabitinzeho ahubwo yahise asubiza Perezida Sousa ati “Iyo Cristiano yiyamamaza muhanganye, ushobora kuba utari gutsinda” abivuga bigaragara ko arimo gutebya.

Afrikmag yatangaje ko nubwo Perezida Trump yabivuze agaragaza ko atebya , Perezida Marcelo Rebelo de Sousa yahise asubiza byihuse ati “Bwana Perezida, Reka ngire icyo nkwibwirira. Portugal ntabwo ari nka Leta zunze ubumwe za Amerika”.

Perezida Sousa ntabwo yasobanuye icyo ashatse kuvuga ariko byumvikana ko yanenze uko Perezida wa Leta zunze ubumwe atorwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wangiritse isura bikomeye yahawe indi nshya bitangaza benshi...

Umukobwa witwa Katie Stubblefield ukomoka muri USA wirashe mu maso mu mwaka...
15 August 2018 Yasuwe: 656 0

Umuhanzikazi yatengushywe n’ikanzu yari yambaye yambarira ubusa ku...

Umuhanzikazi witwa Marta Sanchez ukomoka muri Espagne yahuye n’uruva gusenya...
15 August 2018 Yasuwe: 1318 0

Zari yahishuye ibanga akoresha kugirango ahorane uruhu ruhora...

Zari yavuze ko anywa amazi menshi ndetse akisiga bimwe mu birungo...
14 August 2018 Yasuwe: 2518 0

Amafoto yaciye ibintu: Abakobwa biyita abanyamideli ku mbuga nkoranyambaga...

Bamwe mu bakobwa biyita abanyamidel ku mbuga nkoranyambaga barimo Queen...
14 August 2018 Yasuwe: 4494 0

Umunyamakuru ukomeye yashyize hanze amafoto yaciye ibintu ku mbuga...

Umunyamakuru ukomeye mu Bwongereza witwa Chloe Ferry ukunze kugaragara muri...
14 August 2018 Yasuwe: 1885 0

Amashusho y’umugabo wasezeranye avuga ko yemeye ko umugore we azamubera...

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umugabo...
14 August 2018 Yasuwe: 3143 0