Perezida wa Brazil yasabiwe kwegura kubera amafoto y’urukozasoni yashyize hanze
Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019
Umukuru w’igihugu cya Brazil, Jair Bolsonaro yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter amashusho y’urukozasoni y’abantu bari mu kirori cya Sao Paulo carnival bituma benshi mu banya Brazil bamusaba kwegura.
Uyu muperezida yashyize hanze amashusho umugabo ari kwihagarika kuri mugenzi we bituma benshi bamutuka cyane ndetse bamusaba kwegura.
Uyu muperezida yabwiye abantu barenga miliyoni 3,4 ko yashyize hanze aya mashusho mu rwego rwo kubereka ibikorwa bigayitse bibera muri ibi birori.
Yagize ati “Ntabwo nishimiye kubereka amashusho nk’aya ariko ibi nibyo bibera mu birori byo mu mihanda bizwi nka Carnival .“
Bolsonaro yashyize hanze aya mafoto mu rwego rwo kwamagana ibi birori bikunze kwitabirwa n’abakobwa bambaye imyenda igaragaza imyanya yabo y’ibanga.
Abanya Brazil bagera ku bihumbi 35,000 bashyize ubutumwa kuri aya mashusho batuka perezida ko atari akwiriye kwereka abantu aya mashusho y’urukozasoni baboneraho kumubwira ko akazi ko kubayobora kamunaniye akwiriye kwegura.
Perezida wa Brazil yasabiwe kwegura kubera amashusho y’urukozasoni yashyize hanze
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *