Kigali

Perezidante wa Croatia yahuye n’uruva gusenya bitewe no kwitiranywa n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni n’umunyamideli

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 July 2018 Yasuwe: 5785

Perezidante wa Croatia Kolinda Grabar-Kitarović uherutse kwishimirwa na benshi mu bakunzi ba ruhago kubera ukuntu yasabanye n’ikipe y’igihugu ndetse n’imyitwarire ye muri stade Ubwo Croatia yasezereraga Uburusiya kuri penaliti,yibasiriwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamwitiranyije n’umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Diamond Foxxx ukomoka muri USA ndetse n’umunyamideli witwa Coco Austin basa cyane.

Hamaze iminsi hacaracara amafoto agaragaza uyu muperezida w’imyaka 50 yambaye bikini zikurura abagabo gusa amakuru nyayo ni uko ayo mafoto atari uy’uyu mukuru w’igihugu ahubwo ari ayo umunyamideli witwa Coco Austin yifotoje mu mwaka wa 2009 yasohokanye n’umugabo we Ice T usanzwe ari umuraperi.

Perezidante wa Croatia yateze indege rusange ajya mu Burusiya

Ku mbuga zicuruza amafilimi y’urukozasoni muri Croatia,amashusho y’umukinnyi witwa Diamond Foxxx yaciye ibintu benshi bemeza ko ari perezida wabo wayashyize hanze nyamara bamubeshyera gusa bimaze kumenyekana ko ari ibinyoma abayobozi b’izi mbuga basabye imbabazi.

Kuba Kolinda asa cyane n’aba bakobwa 2 byishe isura ye nk’umunya politiki ukunzwe na benshi kuko mu bitekerezo byagiye bitangwa kuri aya mafoto y’urukozasoni yamwitiriwe bamunenze bikomeye abandi bamusabira kweguzwa.

Bamwe mu banya Croatia Croatia bavuze ko bababazwa no kuba bavuka mu gihugu kiyoborwa n’uyu mugore utagira umuco nyamara bamuhora ubusa.

Perezidante wa Croatia ari kumwe na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza May

Perezidante Kolinda Grabar-Kitarović w’imyaka 50 ni umubyeyi w’abana 2 barimo uwitwa Katarina wabaye uwa mbere mu gihugu mu mukino wa Skate ndetse avuga indimi 8 adategwa.

Ibinyamakuru byo muri Croatia byibasiriye perezidante bamushinja ko akina filimi z’urukozasoni

Kolinda Grabar-Kitarovićwasanze abakinnyi ba Croatia mu rwambariro akishimana nabo bambaye ubusa hejuru, azaba ari mu Burusiya ku munsi w’ejo aho azareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi uzahuza igihugu cye Croatia n’Ubufaransa.


Aya amafoto bavuze ko ari aya perezidante wa Croatia kandi ari ay’umunyamideli witwa Coco wo muri USA

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abarusiyakazi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bifotoje...

Abagore bo mu Burusiya bifotoje amafoto bayashyira kuri Instagram baguye mu...
16 August 2018 Yasuwe: 233 0

Umugabo n’umugore basambaniye imbere y’aba mukerarugendo bitungura...

Abarusiya babiri basambaniye ku mucanga witwa Livadiya uherereye mu gace ka...
16 August 2018 Yasuwe: 623 0

Undi mukobwa wo muri Uganda yashyize hanze amafoto ye yambaye mu buryo...

Umukobwa w’umubyinnyi muri Uganda uzwi nka Anita yashyize hanze amafoto ye...
15 August 2018 Yasuwe: 2899 0

Dore urutonde rw’ibihugu 10 bikorerwamo Uburaya cyane kurusha ibindi muri...

Mu gihe hari abavuga ko gukora uburaya ari ingeso, abandi bakabukora...
15 August 2018 Yasuwe: 5011 0

Icyamamare mu gukina filimi cyifotoje cyambaye ubusa buri buri...

Icyamamare mu gukina filimi no kuziyobora Lena Dunham ukomoka muri USA...
15 August 2018 Yasuwe: 2969 0

Reba umugabo wavukanye umutwe ucuramye ukomeje kugaragaza ubuhanga...

Claudio Vieira Olivieira, umugabo w’imyaka 40 wavutse afite umutwe ucuramye...
15 August 2018 Yasuwe: 3313 0